skol
fortebet

Dore ibivugwa ku ntandaro yo kuba hari ubushyuhe bukabije muri iyi minsi

Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muri iyi minsi hari ibice by’igihugu abaturage bumva hashyushye mu buryo budasanzwe, ariko ni ikibazo kiri ku Isi, aho n’Umuryango w’Abibumbye wemeza ko by’umwihariko 2024 wari umwaka w’ubushyuhe bukabije kuva isi yabaho.

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe kivuga ko ubushyuhe burushaho kwiyongera n’ijoro.

Kuri benshi ngo kwiyorosa ninjoro ntibakibikozwa, ku manywa naho ngo ubushyuhe bwabaye bwinshi ku buryo bakenera ibyuma bikonjesha mu nzu cyangwa mu modoka nubwo kubyigondera bitaborohera.

Ubu bushyuhe bwazamutse cyane umwaka ushize, bukaba bukurikira ubwo muri 2021.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Gahigi Aimable yemeza ko ibi binagaragazwa n’amakuru aturuka kuri Station 14 zifata ibipimo by’iteganyagihe mu Rwanda.

Yerekana ko ubushyuhe bwiyongereye, cyane cyane mu masaha y’ijoro kurenza ku manywa.

Icyegeranyo cya World Meteological Organisation cyatangajwe ku itariki 10 z’uku kwezi kwa Mbere kwa 2025, cyerekana ko kuva mu 2015 kugeza mu 2024, ari imyaka 10 yaranzwe n’ubushyuhe bukabije ku rwego rw’Isi.

Ibipimo mpuzamahanga 6 iki kigo mpuzamahanga cy’iteganyagihe cyashingiyeho aya makuru, bigaragaza ko umwaka wa 2024 ari wo isi yagizemo ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru cyane.

Ni ukuvuga ubwiyongere bw’ubushyuhe buri kuri dogere serisiyusi 1.55 hagereranyijwe ubwariho hagati y’1850 kugeza mu 1900.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres asaba ibihugu kugira icyo bikora muri uyu mwaka wa 2025 mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Impuguke mu bidukikije, Dr. Maniragaba Abias asanga hakenewe kongera imbaraga mu bikorwa birengera ibidukikije hagabanywa ibyangiza ikirere.

Muri Afurika, 93% by’abayituye barebwa cyane n’ingaruka z’ubu bushyuhe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa