skol
fortebet

Gatuna: Ab’inkwakuzi babyukiye ku mupaka berekeza muri Uganda [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Cyanika, abaturage bishimiye ifungurwa ryawo nyuma y’imyaka igera kuri ine ufunze, kuko bagiye kujya basurana n’abavandimwe babo batuye muri Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare, ab’inkwakuzi bageze ku mupaka kare cyane, bitegura kwambuka bajya muri Uganda.
Abaturage bo mu Karere ka Burera ndetse n’abandi baturutse mu tundi turere bageze ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera bitegura kwambuka berekeza muri Uganda.
Ni nyuma yaho (...)

Ni nyuma yaho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu,yemeje ko guhera uyu munsi imipaka yo ku butaka ifungurwa.

Umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe ku wa 31 Mutarama 2022 ariko abaturage ntibahita bemererwa kuwukoresha kubera ko hagombaga kubanza gushyirwaho ingamba zo kwirinda COVID-19 zihuriweho.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga,abaturage bo mu karere ka Gicumbi kuri uyu mupaka biraye mu muhanda barabyina bahagarika imodoka zirimo iyari itwaye abagenzi muri Uganda.

Ku rundi ruhande,ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare abaturage batangiye kwambuka bamwe bava muri Uganda binjira mu Rwanda ndetse n’abandi bava mu Rwanda bajya muri Uganda.

Kuri ubu hari kwambuka umuturage umwe umwe uretse ahagana saa Mbili za mu gitondo ubwo hambukaga abanyarwanda barenga 30 bari bagiye gushyingura muri Uganda.

Mu karere ka Rubavu abakoresha umupaka uhuza Goma na Gisenyi bishimiye ko imipaka yafunguwe ku ruhande rw’u Rwanda, bakanakurirwaho kwipimisha Covid-19 buri byumweru bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa