skol
fortebet

Gira Inka igiye kujya ishyirwamubikorwa n’ imiryango itegamiye kuri Leta

Yanditswe: Thursday 11, May 2017

Sponsored Ad

Ihuriro rigizwe n’ imiryango itegamiye kuri Leta rigiye guhabwa miliyari y’ amafaranga y’ u Rwanda ngo ibe ariyo ishyira mu bikorwa gahunda ya Girinka.
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2017, nibwo Leta y’ u Rwanda ihagarariwe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bashyize umukono ku masezerano yo kwegura imiryango itegamiye kuri Leta ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Gira Inka.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bugaragazako abanyarwanda 34.6% bavuga ko hari abadahabwa inka muri iyi gahunda kandi (...)

Sponsored Ad

Ihuriro rigizwe n’ imiryango itegamiye kuri Leta rigiye guhabwa miliyari y’ amafaranga y’ u Rwanda ngo ibe ariyo ishyira mu bikorwa gahunda ya Girinka.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2017, nibwo Leta y’ u Rwanda ihagarariwe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bashyize umukono ku masezerano yo kwegura imiryango itegamiye kuri Leta ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Gira Inka.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bugaragazako abanyarwanda 34.6% bavuga ko hari abadahabwa inka muri iyi gahunda kandi bari bazikwiye, naho 28.1% bagaragaje ko hari abahabwa inka batabikwiye.

Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere yavuze ko ibi bigamije gufasha imiryango itegamiye kuri Leta kugira uruhare muri gahunda ziteza imbere abaturage.

Prof Shyaka yibukije ko Inama y’Abaminisitiri ya tariki 23 Nzeri 2016 yemeje gahunda nshya y’imikoranire ya Leta na Sosiyete Sivile mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”

Ati “Muri urwo rwego rero twemeje ko twatangirira kuri gahunza za Gira Inka na VUP, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere rukaba ari rwo rwashinzwe ubuhuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”


Umunyamanga uhoraho muri MINAGRI Jean Claude Kayisinga na Dr Kayumba Charles uhagarariye Sosiyete Sivile basinya aya masezerano

Prof Shyaka yavuze ko kuba hari abavuga ko zimwe mu nka zihabwa abo zitagenewe byatumye Leta itekereza guha iki gikorwa imiryango itayegamiyeho ibana n’abaturage umunsi ku munsi.

Ati “iyi miryango itari iya Leta imaze kugira ubushobozi ku buryo hari n’iyo twifuza ko yakora zimwe muri gahunda. Nko muri Gira Inka ahanini bazadufasha guhitamo abagenewe guhabwa inka kugirango ya manyanga avugwa yose ashire.”

Dr Kayumba Charles uhagarariye Sosiyete Sivile yavuze ko muri iyi gahunda bazafasha umuturage wahawe inka ikamuvana mu bukene akagera ku iterambere.

Ati “twebwe icyo tuzibandaho ni ugukurikirana umuturage wahawe inka ndetse tukamufasha no kugera ku isoko kugirango yiteze imbere, ikindi tuzarwanya ibintu bivugwako inka zahabwaga abatazikwiye bitasubira kuko tuzajya dukurikirana imitangire yazo neza”

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko bagiye gufatanya n’abikorera mu gihe cy’amezi atatu kugira ngo barebe uburyo bakora iyi gahunda aho bazatanga inka 1 500 mu guhugu hose.

Ibitekerezo

  • Dr Kayumba turamwera kandi arashoboye. Azabikora neza cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa