Green Gicumbi: Uko Umushinga Wari Inzozi Wabaye Impinduka Ihamye mu Buhinzi, Ariko Ukaba Usaba Politiki Yihariye ngo Uzarambe
Yanditswe: Tuesday 03, Jun 2025

Mu misozi ihanamye ya Gicumbi, aho ubutaka bwajyaga butemba bujyana n’ifumbire, imyaka ndetse n’icyizere cy’abahinzi, hari inkuru y’ubuhinzi butangiye guhindura amateka.
Umushinga Green Gicumbi ni umwe mu yatumye ibitekerezo byiza bihinduka ibikorwa bifatika, bigatera icyizere mu buzima bw’abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Gicumbi.
Uyu mushinga, nk’uko byemezwa na Eng. Kagenza, umuyobozi wawo, wafashije abaturage kwigira ku buhinzi binyuze mu bikorwa by’umwihariko nko gukora amaterasi , kwagura ubuso buhingwa binyuze mu guhuza ubutaka,guhinduranya imyaka, ndetse no gutera ibiti birwanya isuri.
“Twabafashije guhinga neza, tureba umusaruro wabo uzamuka mu buryo bugaragara. Ariko se, ibi byose bizakomeza kuzamuka no gufasha abo byagenewe mu gihe hazashyirwaho politiki ya Leta yo kubibungabunga?” – Eng. Kagenza.
Abaturage nabo batangiye kumva akamaro k’uburyo bushya bwo guhinga. Ubu, aho amazi yacaga asenya ubutaka, hasigaye hari amaterasi ashinze imizi kandi yuzuyeho ibihingwa bitoshye ari nako bibaha umusaruro. Ahahoze ari imisozi yambaye ubusa, hasigaye hari ibiti bikura neza, naho imyaka ubu itanga umusaruro ushimishije.
Impungenge Zishingiye ku Kuramba kw’Ibikorwa
Nubwo hari byinshi byagezweho, hari impungenge ko ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi bishobora gusubira inyuma cyangwa bigasibangana burundu igihe nta ngamba zifatika zafatirwa kubibungabunga. Umuyobozi w’umushinga abona ko nta gufatanya na Leta na ba rwiyemezamirimo, ibi byiza byaba amateka gusa.
“Ubu barasarura, ejo bazasarura kurushaho”
Ubu abahinzi barangije guhinga imyaka yabo, bagiye gusarura byinshi kandi bifite ireme. Ariko hejuru ya byose, bafite icyizere ko n’ejo hazaza bazasarura ibirenzeho – niba hubahirijwe uburyo bwo gukomeza no gufata neza ibyagezweho.
Green Gicumbi si umushinga w’amafaranga gusa, ni isomo, ni umusingi w’ejo hazaza. Gusa, nk’uko isoko rititaweho rimera amahwa, n’ibyagezweho bishobora gusubira inyuma niba bititaweho.
Green Gicumbi yatangiye mu 2019, biteganyijweko uzamara imyaka itandatu, ufite ingengo y’imari ya miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika, ukaba uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (Green Climate Fund - GCF) unashyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije (FONERWA).
Intego yawo ni ugufasha abaturage bo mu byaro bahura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kwiyubaka no guhangana na byo mu buryo burambye. Mu Karere ka Gicumbi, uyu mushinga wakoze ubufatanye bwa hafi n’abaturage mu gusubiranya ubutaka bwangiritse no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Mu mudugudu wa Nyaruka wonyine, hamaze gushyirwaho hegitari 40 z’amaterasi y’indinganire. Ubu ubwo butaka burahingwaho imyaka itandukanye y’ibinyampeke n’ibinyamisogwe, hanyuma ibiti birinda isuri nk’Calliandra na Leucaena bifasha gufata ubutaka no gutanga ubwatsi ku matungo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *