Guverinoma y’u Rwanda yongeye kuvuga ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko
Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023
Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard yatangaje ko Leta itigeze itererana abanyarwanda ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kuko yashyizemo nkunganire kugira ngo byorohe ndetse ngo yiteguye no gukomeza gufasha.
Ibi yabitangaje ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano 2023,aho yemeje ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro kizwi neza ndetse gikomeje gushakirwa umuti.
Yagize ati "Ndagira ngo mbahe ihumure ntabwo leta yigeze itererana abanyarwanda kuri icyo kibazo...
Ndagira ngo (…)
Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard yatangaje ko Leta itigeze itererana abanyarwanda ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kuko yashyizemo nkunganire kugira ngo byorohe ndetse ngo yiteguye no gukomeza gufasha.
Ibi yabitangaje ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano 2023,aho yemeje ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro kizwi neza ndetse gikomeje gushakirwa umuti.
Yagize ati "Ndagira ngo mbahe ihumure ntabwo leta yigeze itererana abanyarwanda kuri icyo kibazo...
Ndagira ngo nkivugeho ibintu bitatu by’ingenzi.Icyo kibazo twagikurikiranye nka Guverinoma ngo turebe icyo twafash abanyarwanda.Hari byinshi byakozwe byakozwe kuva ibiciro byazamuka.Twagiye dutanga inyunganizi cyangwa nkunganire mu buryo bunyuranye.
Iyo tutabikora,ibiciro biriho ubu biba byikubye kabiri.Naho bigeze nuko hari icyo leta yagiye ikora."
Yavuze ko bimwe mu byakozwe ari nkunganire yashyizwe mu bya Peteroli,mazutu yo mu kamyo,lisansi ishyirwa ku mamoto atwara abagenzi.
Ati "iyo iriya nyunganizi itabamo,ibiciro by’ibiribwa biba byarabaye birebire cyane,ubu tuba dufite ibiciro tutaba dufite uyu munsi.Wenda biba byikubye kabiri cyangwa gatatu."
Yakomeje ati "Ntabwo leta yari ifite ubushobozi bwo gukuraho 100% iyo ngaruka mbi yo kuzamuka ku ibiciro ariko hari kinini cyagabanutse.
Yavuze ko igiteye iri zamuka ry’ibiciro harimo kuba umusaruro wabaye muke ku isoko,kuba igiciro cyo gusarura guhinga no korora cyarazamutse aho yatanze urugero rw’ifumbire yikubye kabiri bikaba ngombwa ko n’abahinzi bazamura igiciro cy’umusaruro.
Yavuze kandi ko izamuka rya Mazutu na lisansi zishyirwa mu modoka zitwara abantu n’ibintu cyazamutse ariyo mpamvu ibiciro byazamutse.
Yavuze ko hari izindi nyunganizi leta yatanze kugira ngo irebe ko umusaruro wakwiyongera ibiciro bikagabanuka, harimo ifumbire nyinshi ndetse n’izindi nyunganizi zitandukanye.
Ati "Icyizere nabaha,nk’ubu iyo turebye umusaruro turi kugenda tubona wavuye muri season A,igihembwe cy’ubuhinzi cyatangiye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize turi gusarura mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri,dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikubye kabiri,uw’ibirayi wikubye kabiri,uw’ibishyimbo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari aje mu ntara y’amajyepfo n’iburasirazuba.
Igiciro cy’ibigori cyavuye ku mafaranga 800 FRW kuri 400FRW n’ibindi biragenda bimanuka gahoro gahoro.Ubutumwa ntanga aha ngaha nuko iri zamuka ry’ibiciro nka leta twabikurikiraniye hafi dukora ibyo leta yashoboraga gukora."
Yasoje avuga ko leta igikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi biciro bimanuke asaba abahinzi n’aborozi gukora cyane ibikorwa byabo babikore neza kugira ngo inyunganizi ya leta niza izasange buri wese yiteguye kuyakira.
Ibitekerezo
Ariko nyakubahwa Prime Minister. Uvugishije ukuri,ubona iryo zamuka ry’ibiciro koko rikwiye ku rugero ririho? Urabizi neza ko mu Rwanda tutihagije mu biribwa. Abaturanyi babifite,ku giciro gito,twe bitugeraho byikubye hafi gatanu. Kandi nyamara hatabayeho guharira bamwe amasoko ku bw’inyungu zabo,abacuruza babitugezaho kuri macye tukabaho