skol
fortebet

Kigali:Hakenewe imodoka 500 ngo ikibazo cyo gutwara abagenzi gikemuke

Yanditswe: Monday 01, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe bisi zirenga 500 mu gufasha gukemura ibibazo byo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali nkuko Eng. Emmanuel Katabarwa,uri mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali yabitangaje.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga, yavuze ko urebye imodoka zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi, hari bisi zitwara abagenzi rusange 271.
Ati: “Turimo gukorana na RURA, RTDA kugira ngo dushobore kwinjiza abikorera ku giti cyabo mu kazi kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe bisi zirenga 500 mu gufasha gukemura ibibazo byo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali nkuko Eng. Emmanuel Katabarwa,uri mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali yabitangaje.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga, yavuze ko urebye imodoka zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi, hari bisi zitwara abagenzi rusange 271.

Ati: “Turimo gukorana na RURA, RTDA kugira ngo dushobore kwinjiza abikorera ku giti cyabo mu kazi kugira ngo bazane bisi nyinshi mu byumweru bike biri imbere kuko hashobora kuba hari amabisi ari aho adakoreshwa cyangwa adakoreshwa neza.

Turimo gukora ibarura rya bisi zose zishobora kuboneka kugira ngo tuzikoreshe uko bikwiye ”.

RURA ni ikigo gishinzwe kugenzura imikorere mu Rwanda, naho NTDA n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi [gutwara abantu n’ibintu].

Muri 2019, RURA yatanze isoko rihamagarira abashoramari gufasha mu gukemura ibibazo bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kiragano cya kabiri.

Icyakora, Katabarwa yavuze ko isuzuma ryerekanye ko nta mushoramari wagaragaje ko afite ubushobozi buhagije ndetse wujuje ibyasabwe mu gukemura ibibazo byo gutwara abantu mu modoka rusange.

Yavuze ko bisi 500 zikenewe mu murwa mukuru zigomba kuba nibura imwe itwara abagenzi bari hagati ya 39 na 70.

Ati: “Covid-19 nayo yagize ingaruka ku bakora ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.”

Yavuze ko hakenewe uburyo bwo gutanga amakuru ku bagenzi.

Ati: “Uyu munsi, umuntu ashobora kuba yabuze bisi nyamara hari bisi ihagaze ahantu runaka muri gare.Ubwo buryo bushobora gufasha abashinzwe gutwara abantu kumenyako hari abagenzi benshi mu nzira hanyuma bakohereza bisi nyinshi zikabatwara."

Umuyobozi wa Jali Transport Ltd, Innocent Twahirwa, ukorera muri zone ebyiri muri 4 zashyizweho mu gutwara abantu muri uyu mujyi yavuze ko bagiye kugura bisi zirenga 70.

Ati: “Turi ku meza amwe kugira ngo dukemure ibibazo byo gutwara abantu. Hagomba kubaho bisi nyinshi bitewe n’abakiriya. Icyakora, dukeneye kandi imihanda yabugenewe ya bisi (mu mihanda yo mu mujyi) kubera ko rimwe na rimwe bisi zifatirwa mu kajagari k’imodoka [traffic] nyinshi bikagira ingaruka ku mikorere ”.

Nkuko yabitangaje, nta bisi nshya baguze kuva mu 2019.

Ati: “Ubu twatumije bisi zirenga 70 zishobora kugera mu Rwanda muri Mutarama umwaka utaha. Dufite bisi 202 muri zone zacu. Bisi zishobora gufasha...Dukeneye kandi inzira zigenewe kunyuramo bisi,n’uburyo bwo gutanga amakuru ku bagenzi kugira ngo tunoze imikorere."

Fabrice Barisanga, ushinzwe gutwara abantu muri minisiteri y’ibikorwa remezo yavuze ko imihanda ireshya na Km 215 irimo kubakwa cyangwa kuvugururwa kugira ngo byorohereze ubwikorezi mu mujyi ukeneye kongerwamo bisi.

Ati: "RURA vuba izatangaza umubare wa bisi ziri mu kazi".

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RURA, Deo Muvunyi, yavuze ko igihe cyo gutegereza bisi ku bagenzi ari kirekire kuko kiri hagati y’iminota 30 n’isaha imwe.

Ati: "Hari bisi nke ziyongera ku zindi mpamvu zikomeye ziri guteza ibibazo mu gutwara abantu. Turimo gukora ku kibazo cy’ubuke bwa bisi ".

Mérard Mpabwanamaguru, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo aherutse gutangaza ko kuva muri 2013 ubwo amasosiyete atatu atwara abantu yatoranywaga kugira ngo abe ariyo akorera mu nzira zose za Kigali, bisi rusange zagabanutse kugera kuri kimwe cya gatatu cy’izari zihari

Ati: "Bamwe ntibagifite izihagije mu muhanda, abandi bavuyemo kubera ingaruka za Covid-19 ziyongera mu zindi".

IVOMO: THE NEW TIMES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa