skol
fortebet

Hatangajwe akayabo kagiye gushyirwa mu Ikigega Nzahurabukungu mu cyiciro cya 2

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu (ERF) Guverinoma y’u Rwanda yashoyemo akayabo ka miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 250.

Sponsored Ad

Iki cyiciro kije kunga mu cya mbere cyatangijwe muri Kamena 2020 hagamijwe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu bw’Igihugu.

Umwihariko w’iki cyiciro cya kabiri, ni uko hazibandwa ku gufasha abafite imishinga y’ishoramari mishya, cyane cyane abashaka kwagura ishoramari badasanganywe kugira ngo gikomeze gushigikira izahuka ry’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iki kigega cyagize uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda nyuma y’ko bwari bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yanavuze ko icyo kigega ari na cyo cyafashije Guverinoma y’u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST). Ati: “Imwe mu ntego twihaye muri gahunda ya NST1 ni ukuruahaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera ndetse no ku bumenyi, no ku mutungo kamere w’igihugu cyacu.

Yakomeje asobanura uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwazahutse mu mwaka ushize wa 2021, aho Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wiyongereye ku kigero cya 10.9% mu gihe mu mwaka wabanje wari wageze munsi ya zero.

Yavuze ko gahunda zo kuzahura ubukungu zamaze gutanga umusaruro ushimishije. Ati: “Muri uyu mwaka wa 2022, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 6% kandi ibyo tukaba duteganya ko bizakomeza mu myaka iri imbere.”

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyiraho ingamba zifasha mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no korohereza abaturarwanda mu mibereho yabo.

Kuva Ikigega ERF cyashyirwaho, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kucyagura ku buryo amafaranga asaga miliyoni 100 cyatangiranye yasaranganyijwe mu byiciro by’ishoramari bitandukanye, uhereye kuri bine by’ubucuruzi binini kugeza ku byiciro bitoya.

Amafaranga yashyizwe muri iki kigega yitezweho gukomeza gufasha mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byahungabanyijwe n’icyorezo COVID-19.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iki cyiciro cya kabiri kirimo milliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda yagenewe guhabwa abacuruzi bato n’abaciriritse ngo bayakoreshe mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yavuze ko abafite igicuruzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa