Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye, akagunguru kagera kuri 119$
Yanditswe: Monday 09, Mar 2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane kubera intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo hagati, aho akagunguru kageze ku Madolari ya Amerika 119.
Niryo zamuka rikomeye ribayeho kuva mu 2022.
Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran ni yo ikomeje gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira, cyane ko mu Burasirazuba bwo Hagati haturuka ibikomoka kuri peteroli bikenerwa hirya no hino ku Isi.
Intambara yatangiye akagunguru kari kugura 77$ ariko gakomeje gutumbagira aho kuri ubu kageze kuri 119,50$.
Bimwe mu bigo bitwara ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira ya Hormuz yo mu Burasirazuba bwo Hagati byatangaje ko byahagaritse imirimo mu gihe intambara ihanganishije Iran na Israel na Amerika ikomeje gukaza umurego.
Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Ibihugu byo mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Koweit na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.
Kubera ibi bitero, ibigo byinshi bicuruza ibikomoka kuri peteroli byamaze guhagarika kunyuza ibicuruzwa byabyo muri iyi nziza nk’uko kimwe muri byo cyabibwiye Reuters.
Ingaruka y’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga rigira n’ingaruka ku bukungu bw’ibihugu.
Ubusanzwe u Rwanda ruhindura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli buri mezi abiri. Impamvu ni uko kugira ngo bive aho birangurirwa mu bihugu by’Abarabu bigere i Kigali nibura bitwara ayo mezi biri mu nzira.
Bivuze ko uko ibiciro bihagaze ku isoko mpuzamahanga bigira ingaruka ku biciro byo mu Rwanda nyuma y’amezi abiri.
Ikiguzi cya lisansi mu Rwanda gishingira ku giciro kiri ku isoko mpuzamahanga mu mezi abiri ashize, igiciro cy’ubwikorezi bubigeza ku cyambu cya Dar es Salaam cyangwa Mombasa no kuva kuri ibyo byambu bigera i Kigali, ivunjisha ry’amadolari n’umusoro wa TVA washyizweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *