
Mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye kubakwa ibigo 30 bigezweho by’ikorananabuhanga bizigisha amasomo atandukanye arimo ajyanye n’ubwenge buhangano (AI), ubuhinzi bugezweho no gutunganya umusaruro w’ibibukomokaho, gukora drone no kuzicunga, umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga (Cyber security) n’ibindi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rugaragaza ko aho Isi igeze ibintu byinshi byimukiye ku ikoranabuhanga kandi u Rwanda rutagomba gusigara inyuma.
Ku ukubitiro ayo mashuri aratangira kubakwa mu turere 15 turimo Karongi, Bugesera, Rulindo, Ngoma, Kamonyi n’utundi.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi avuga ko amashuri yo mu turere 15 yamaze kubona aho azubakwa n’ingengo y’imari ndetse ku buryo mu myaka nk’itatu azaba yararangiye.
Yagize ati: “Ubu tugiye gutangirana na 15 yamaze kubona ingengo y’imari, ibibanza byarabonetse tugiye gutangira akazi nibwira ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ayo mashuri azaba akora.”
Yagaragaje ko buri shuri muri ayo rifite agaciro kari hagati ya miliyari 10 na 13 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe na porogaramu zizajyamo.
Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2, igaragaza ko abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga, abandi ibihumbi 500 bahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.
Hari ukwimakaza ikoreshwa rya AI na robo mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, inganda, ubutabera, imari, n’izindi nzego zitandukanye.
Eng. Umukunzi avuga ko bitewe n’umuvuduko ikoranabuhanga riri kugenderaho aho amafaranga abikwa ku ikoranabuhanga n’ubujura burushaho kwiyongera, ari na yo mpamvu hakenewe amasomo azatyaza inzobere zo kubungabunga no gucunga ibiriberaho.
Gahunda ya NST1 yasize u Rwanda rutanga serivise zirenga 200 hifashishijwe ikoranabuhanga by’umwihariko hakoreshwa urubuga rwa Irembo aho ubwinshi bw’abasabye mu 2023, wazamutseho 42% ukava kuri miliyoni 5.9 ukagera kuri miliyoni 8.4.
Gahunda ya NST2 ishimangira hazaba hari ibikorwaremezo, gushyira imbaraga mu birebana n’umutekano mu by’ikoranabuhanga, kubaka imijyi yimakaza ikoranabuhanga ‘smart city’ n’ibindi bijyanye na ryo.
Ku bijyanye na utudege tutagira abapilote,(Drones) Eng. Umukunzi avuga ko twahinduye kandi duteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuzima ari na yo mpamvu u Rwanda rukeneye kwigisha kuzikora, kuziyobora no kuzicunga zikarushaho gukoreshwa no mu zindi nzego.
Yemeza ko u Rwanda rukwiye kwihaza mu musaruro ukomoka ku buhinzi, rubikesheje kubukora mu buryo bugezweho no gutunganya umusaruro wabwo.
Yagize ati: “Dufite n’aho bazigisha ubuhinzi ariko mu ikoranabuhanga rigenzweho. Turashaka gukora ubuhinzi bugenzweho aho twaba tutagitunzwe n’ibyo kurya byo hanze ahubwo tugashyira imbaraga mu gutunganya umusaruro tukabishyira ku isoko mpuzamahanga.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *