skol

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyari 15,7 Frw mu minsi ine

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko kuva tariki 26-30 Mutarama 2026,u Rwanda rwinjije arenga miliyari 10.854.187$ (arenga miliyari 15,7 Frw) yavuye muri toni 8500 z’ibyoherejwe.

NAEB yatangaje ko toni 557 z’ikawa yoherejwe mu mahanga zinjirije u Rwanda miliyoni 3.969.376$, toni 672 z’icyayi zoherejwe, zinjirije igihugu miliyoni 1.832.708$

Toni 427 z’imboga zoherejwe, zinjije 474.594$. Imboga zoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage, u Bufaransa, ibihugu byo muri Afurika.

NAEB yatangaje u Rwanda rwohereje toni 627 z’imbuto zirwinjiriza 745.216$. Zoherejwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza, Espagne n’ibihugu bya Afurika.

Rwohereje kandi toni 30 z’indabo, zinjije 250.468$. Zoherejwe mu Buholandi n’u Bwongereza.

Ibindi bikomoka ku buhinzi b’ubworozi bingana na toni 5.787 byoherejwe mu mahanga, byinjirije u Rwanda 2.906.981$, byoherejwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Oman n’ibihugu bya Afurika

Toni 401 z’ibikomoka ku matungo zoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda 674.843$. Byoherejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi bikomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1,5$ ku mwaka bitarenze mu 2029.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa