skol

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyoni 13,9$ mu cyumweru kimwe

Yanditswe: Monday 26, Jan 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 19-23 Mutarama 2026 byinjije 13.947.661$ ni ukuvuga arenga miliyari 20 Frw.

Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri iyo minsi itanu, birimo Ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi.

U Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni 897 zinjije miliyoni 5,95$, icyayi cyoherejwe kingana na toni 882 zinjije miliyoni 2,5$ mu gihe imboga zoherejwe zingana na toni 241 zinjije ibihumbi 319,8$.

Ibihugu nk’u Bwongereza, u Buholande, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, u Budage, u Bufaransa ni byo byoherejwemo imbuto nyinshi ariko hari n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa muri icyo cyumweru.

Ku bijyanye n’imboga, rwohereje izingana na toni 241, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Ubwami bw’u Bwongereza na Espagne biza ku isonga mu koherezwamo nyinshi.

Muri icyo cyumweru kandi, u Rwanda rwohereje indabo zingana na toni 15 zinjije 81.563$. Zoherejwe cyane mu bihugu by’u Buholande n’ibihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza biza ku isonga, ibikomoka ku matungo bingana na toni 222 byinjije 381.773$ byo byoherejwe cyane mu bihugu byo muri Afurika no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ni mu gihe toni 7.635 z’ibicuruzwa bitandukanye byinjije miliyoni 4,1$ ibihugu biza ku isonga byoherejwemo, bikaba ari Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Oman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa