Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyoni 13$ mu minsi itanu
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 2-6 Gashyantare 2026 byinjije arenga miliyoni 13 $ ni ukuvuga arenga miliyari 19 Frw.
Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri iyo minsi itanu birimo Ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi.
U Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni 650 zinjije miliyoni 3,9 $, icyayi cyoherejwe kingana na toni 958 zinjije miliyoni 2,8 $ mu gihe imboga zoherejwe zingana na toni 363 zinjije arenga ibihumbi 390.539$.
Ibihugu nk’u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage, u Bufaransa ni byo byoherejwemo imboga nyinshi ariko hari n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa muri icyo cyumweru.
Ku bijyanye n’imbuto, rwohereje izingana na toni 267 zinjije 311.860$, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubwami bw’u Bwongereza na Espagne biza ku isonga mu koherezwamo nyinshi.
Muri icyo cyumweru kandi, u Rwanda rwohereje indabo zirenga toni 59 zinjije 614.925 $. Zoherejwe mu bihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza n’u Buholandi ni byo biza ku isonga, ibikomoka ku matungo bingana na toni 364 byinjije 676.440$ byo byoherejwe cyane mu bihugu byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Afurika no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ku rundi ruhande toni 6.732 z’ibicuruzwa bitadukanye byinjije miliyoni 4,2$, ibihugu biza ku isonga byoherejwemo, bikaba ari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Afurika ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *