skol

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyoni 13$ mu minsi itanu

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 09-13 Gashyantare 2026 byinjije arenga miliyoni 13$, ni ukuvuga arenga miliyari 19 Frw.

Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri iyo minsi itanu birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi.

Ikawa yoherejwe ingana na toni 741, yinjije arenga miliyoni 4,8$. Icyayi cyoherejwe kingana na toni 1097 zinjije arenga miliyoni 3,1$. Ni mu gihe imboga zoherejwe zingana na toni 509 zinjije arenga ibihumbi 485,340$.

Imbuto zo hoherejwe toni 385 zinjije arenga ibihumbi 286$, naho indabo hoherezwa toni 44 zinjije arenga ibihumbi 388$.

Ibihungu bikunze koherezwamo ibi bicuruzwa ni u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Buyapani.

Ni mu gihe mu bindi bicuruzwa hoherejwe toni 6.500 zinjije arenga miliyoni 3,4$ naho ibikomoka ku matungo u Rwanda rwohereje toni 266 byinjije arenga ibihumbi 449$.

Ibi byo byohorejwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Oman, u Buhinde no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa