Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 11-15 Gicurasi 2026 byinjije miliyoni 14,7 $ (arenga miliyari 21,5 Frw).
Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga bipima toni 10.154.
Ikawa yoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 288, yinjije miliyari 2,1 Frw. Icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni irenga 1, zinjije miliyari 4,2 Frw, mu gihe imboga zoherejwe ku isoko mpuzamahanga mu minsi itanu ari toni 316, zinjirije igihugu arenga miliyoni 630 Frw.
Imbuto zoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu ni toni 462, zinjije arenga miliyoni 454 Frw naho indabo zoherejwe mu mahanga ni toni 14 zinjije miliyoni 113 Frw.
Ibihingwa bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi byoherejwe muri iyo minsi ni toni 7.795, zinjije miliyari 6,6 Frw, mu gihe amatungo n’ibiyakomokaho byoherejwe mu mahanga ari toni 270 zinjirije u Rwanda arenga miliyoni 565 Frw.
Ibihugu byoherejwemo ibicuruzwa byinshi ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Oman, u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *