skol

Icyizere ku buturo bushya bw’inkura zera (white rhinos) zajyanywe mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Raporo nshya yerekana ko kubera ubushimusi umubare w’inkura zera (white rhinos) wagabanutseho hafi 12% mu myaka ine ishize, gusa ubu inzobere zifite icyizere mu buturo bushya zimwe ziherutse kwimurirwamo mu Rwanda.

Raporo nshya yerekana ko kubera ubushimusi umubare w’inkura zera (white rhinos) wagabanutseho hafi 12% mu myaka ine ishize, gusa ubu inzobere zifite icyizere mu buturo bushya zimwe ziherutse kwimurirwamo mu Rwanda.

Kuva mu 2011 buri mwaka tariki 22 Nzeri hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’inkura, washyizweho mu guharanira ko izi nyamaswa zidacika ku isi.

Mu mpera za 2021 inkura zera 30 zajyanywe gutuzwa muri Parike y’Akagera mu Rwanda zivanywe muri Africa y’Epfo, ubu bwoko ni ubwa mbere bwari bugeze muri iki gihugu.

Uyu munsi “ziri kumenyera neza” kandi ubu umubare wazo uragera kuri 35 kubera ibibwana byazo byavutse vuba aha, nk’uko bivugwa na Drew Bantlin ukuriye ubushakashatsi muri iyo parike.

Bantlin, inzobere mu buzima bw’inyamaswa n’ibidukikije, yabwiye BBC ati: “Ibibwana byose birimo gukura neza. Bitangiye kujya bijyana kure na za nyina kandi nta kintu kidasanzwe byerekana.”

Ikigo International Rhino Foundation (IRF) kivuga ko umubare w’inkura zera muri Africa ukomeje kugabanuka kubera ahanini abazishimuta.

Mu myaka ine ishize, umubare wazo wagabanutseho hafi 12% uva ku 18,067 ugera munsi ya 16,000 uyu munsi, nk’uko raporo ya IRF ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa