skol
Kigali

Igiciro cyo kugenda kuri moto cyagabanyijwe abamotari bahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bafite mubazi bose

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 December 2021

Urwego Ngenzuramikorere,RURA,rwatangaje ko guhera ku wa 7 Mutarama 2022,gukoresha mubazi ku bamotari bizaba ari itegeko mu Mujyi wa Kigali ndetse rushyiraho ibiciro bishya by’urugendo rwa moto.

Igiciro cy’urugendo kuri moto cyagabanyijwe kivanwa ku 133 Frw kuri kilometero gishyirwa ku 107 Frw/km. Ibilometero bibiri bya mbere byagumye kuri 300 Frw.

Igitekerezo cyo gukoresha mubazi ku bamotari kimaze imyaka myinshi, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakunze kuzamo ibibazo bituma rigenda biguru ntege.

Ubwa mbere ubwo byatangiraga, bahayeho ukwinangira, abamotari n’abagenzi batumva akamaro ka mubazi, abandi bakagaragaza ko igiciro kiri hejuru.

RURA isobanura ko impinduka nshya mu mikorere ya mubazi zigena ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, umugenzi azajya yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe ubusanzwe yari 133 Frw.

Bivuze ko hari ikinyuranyo cya 26 Frw ugereranyije n’igiciro cyari gisanzwe.

Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw. RURA isobanura ko byakozwe nk’uburyo bwo kurengera umumotari cyane ko iyo akoze urugendo nk’urwo runini, agaruka nta mugenzi afite bikamushyira mu gihombo.

Ibi biciro byagenwe ku bufatanye n’amahuriro y’abamotari na sosiyete zitanga mubazi ku buryo nta rwego na rumwe rubifiteho ingingimira.

Buri myaka ibiri, ibiciro by’ingendo biravugururwa, bivuze ko mu gihe iby’imodoka rusange byavuguruwe no kuri moto bizajya bikorwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujyi wa Kigali waje mu mijyi 15 yatsinze irushanwa rya Global Mayors...

Umujyi wa Kigali waje mu mijyi 15 ya mbere ku isi yatsinze irushanwa rya 5...
18 January 2022 0

Kigali: Abamotari bigaragambije kubera ibibazo uruhuri bafite

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa 12...
13 January 2022 0

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite imihanda myiza...

Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa hanze ku bihugu bifite imihanda myiza...
10 January 2022 1

Intara y’Amajyepfo yafashe umwanzuro ukomeye ku bwikorezi bukorerwa mu...

Kuvugurura ubwikorezi mu mazi ya Nyabarongo ni wo mwanzuro mugari wafatiwe...
5 January 2022 0

Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo kizavura...

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa...
29 December 2021 0

Polisi y’u Rwanda yubakiye Abanyarwanda ibikorwa bifite agaciro k’arenga...

Polisi y’u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa yabageneye byatwaye...
28 December 2021 1