skol
fortebet

Igiciro gihanitse cya Gaz kibangamiye gahunda ya leta yo guca icanwa ry’inkwi n’amakara

Yanditswe: Wednesday 10, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Harabura amezi make ngo Guverinoma y’u Rwanda igaragaze aho igeze mu kugabanya ibicanwa ku kigero cya 42%.

Sponsored Ad

Iyi ni imibare igomba kugerwaho mu mwaka 2024. ni urugendo rusaba kugabanya inkwi n’amakara bikoreshwa mu Rwanda. abadashobora kubona gaze ngo bagomba kuyoboka Imbabura zikoresha inkwi nke.

Icyakora hari imbogamizi bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza zishingiye kukuba igiciro cya Gaz gihanitse cyane kuburyo idapfa kwigonderwa n’ubonetse wese.

Minisititi w’Ibidukikije avuga ko abaturage bavuga ko Gaze n’amakara bihenze, bakwiye kumenya ko ingaruka zo kutabikoresha, abantu bagakomeza gukoresha inkwi, ari zo ziremeye kurushaho.

Nubwo Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abaturage batarabona gaze bajya bakoresha imbabura zikoresha inkwi nke; hari abaturage bavuga ko zihenze ku buryo badashobora kubona ubushobozi bwo kuzigura.

Minisitiri w’Ibudukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya afata izi mbogamizi nk’izidakwiye kubangamira gahunda yo guca burundu ikoreshwa ry’inkwi nyinshi n’amakara, kuko ngo abaturage bagomba kureba ikiza kiri mu kubungabinga ibidukikije.

yagize ati “Mu gihe tutarabigeraho tuyoboke rondereza. Ducane makeya cyangwa ducane inkwi nkeya.”

Ubu gaz leta isaba abanyarwanda gukoresha ngo bahangane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere igeze ku bihumbi 20K ku icupa ry’ibiro 12kg n’ibihumbi 40k ku icupa ryisumbuyeho gakeya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa