skol
fortebet

Ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba cyavugutiwe umuti urambye

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku kimoteri cya Nduba huzuye uruganda ruzajya rukora ifumbire y’imborera bizatuma imyanda ibyazwa umusaruro aho kuba umutwaro nkuko Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamaliya Valentine abivuga.

Sponsored Ad

Uru ruganda ruzajya rutunganya imyanda ituruka hirya no hino muri Kigali, ubusanzwe ijyanwa ku kimoteri cya Nduba idatunganyije ku buryo bisaba abakozi benshi kuyitandukanya.

Nyuma yo kuyitandukanya, ibora izajya ibyazwamo ifumbire yifashishwa mu buhinzi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo kurushaho kunoza uko imyanda itwarwa nabo bafite gahunda yo gutangira kwigisha abaturage kujya bohereza imyanda ku kimoteri itandukanyijwe, kandi ngo bazafatanya n’abafatanyabikorwa.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Luxembourg na GGI Rwanda .

Miliyari zisaga 4 nizo zimaze gutangwa kuri uyu mushinga ariko uzakomeza.

Uru ruganda birateganywa ko ruzajya rutunganya byibura toni 5 buri munsi z’ifumbire y’imborera.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa