
Ku kimoteri cya Nduba huzuye uruganda ruzajya rukora ifumbire y’imborera bizatuma imyanda ibyazwa umusaruro aho kuba umutwaro nkuko Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamaliya Valentine abivuga.
Uru ruganda ruzajya rutunganya imyanda ituruka hirya no hino muri Kigali, ubusanzwe ijyanwa ku kimoteri cya Nduba idatunganyije ku buryo bisaba abakozi benshi kuyitandukanya.
Nyuma yo kuyitandukanya, ibora izajya ibyazwamo ifumbire yifashishwa mu buhinzi.
Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo kurushaho kunoza uko imyanda itwarwa nabo bafite gahunda yo gutangira kwigisha abaturage kujya bohereza imyanda ku kimoteri itandukanyijwe, kandi ngo bazafatanya n’abafatanyabikorwa.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Luxembourg na GGI Rwanda .
Miliyari zisaga 4 nizo zimaze gutangwa kuri uyu mushinga ariko uzakomeza.
Uru ruganda birateganywa ko ruzajya rutunganya byibura toni 5 buri munsi z’ifumbire y’imborera.
RBA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *