IMF yateguje ko ubukungu bw’u Rwanda buzagabanukaho muri 2025
Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

Biteganijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku gipimo cya 7 ku ijana mu 2024 ariko bukagabanuka kugera kuri 6.5 ku ijana mu 2025, nk’uko bigaragara mu isuzuma mu rwego rw’ubukungu bw’akarere riheruka gukorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).
Ikigega kandi giteganya ibiciro by’abaguzi ku kigereranyo cya 4.9 ku ijana muri uyu mwaka na 5.1 ku ijana muri 2025.
Biteganijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Niger ku 9.9 ku ijana mu 2024.
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), aherutse gutangaza ko ubukungu bw’igihugu buteganijwe kuzamuka cyane ugereranyije n’uko byari byateganijwe mbere ku rugero rwa 6% mu 2024. Iteganya rikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Muri rusange, akarere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ni kamwe kagaragaza umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu uhagaze neza muri uyu mwaka, ugereranije n’umwaka ushize, aho wari hafi ya 3,6%, bikaba biteganijwe ko uziyongera kugera kuri 4.2 ku ijana mu 2025.
Icyakora, Abebe Aemro Selassie, Umuyobozi w’ishami rya IMF muri Afurika, yavuze ko ibyo bidahagije mu kugabanya ubukene cyangwa se mu rwego rwo kugarura ibyatakaye mu myaka yashize, atibagiwe no gukemura ibibazo by’iterambere ibihugu bigihura nabyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *