Inama za Dr Bihira ku kurandura ubukene mu rubyiruko n’ubushukanyi bwambura
Yanditswe: Friday 06, Sep 2024

Hamaze iminsi humvikana udutsiko tw’abantu bishyira hamwe maze bagatuburira abiganjemo urubyiruko bakabarya utwabo bababeshya ko bazabageza ku butunzi buhambaye kandi mu gihe gito cyane.
Ni kenshi abantu bitwikira ikoranabuhanga rikoreshwa n’abiganjemo urubyiruko muri iki gihe, bagashaka kubatuburira bababeshya ko bazabungukira 30%, 50% cyangwa n’andi yisumbuyeho mu gihe gito ariko bamara kuyacakira bakabura burundu.
Aba bantu biyemeje kujya barya imitungo y’abandi, babizi neza ko nta cyo bizamarira abo batekera umutwe usibye kubamaraho na ducye bari bafite ubundi bakabura burundu.
Inzobere mu by’ukubukungu, Dr Bihira Canisius, abona icyakorwa ngo utu dutsiko tw’abantu ducike ari uko Leta yashyira imbaraga mu guhugura urubyiruko, bakabaho igice cy’amakuru aruhugura, bakarubwira amayeri akoreshwa n’ushobora kubatwara amafaranga.
Dr. Bihira yanakomoje ku bindi bintu bitwara amafaranga y’urubyiruko, aho yagize ati: "Nta n’ubwo ari biriya bigo byonyine, n’ibi ngibi urubyiruko rujya kunywa rugasinda, rukanywa ibyuma, rukanywa n’izindi nzoga bavuga ngo nta myaka ijana, ibyo byose ni ibintu byangiza urubyiruko ndetse bikangiza n’umutungo warwo."
Yakomeje avuga ko hakwiye kujyaho ibiganiro byihariye ku rubyiruko ndetse no ku bantu bakuru babyifuza, bakagirwa inama y’uko bagomba kujya mu bintu bigaragara ko bizabateze imbere aho kwishora mu bibatwarira umutungo kandi bigaragara neza ko ntacyo bizabamarira.
Ashimangira ku cyo leta ikwiye gukora mu kurandura burundu iki kibazo, yagize ati: "Icyo yakora ni uguha amakuru urubyiruko, kuko ikibazo urubyiruko rwacu nta makuru rufite."
Yavuze ko ibi bizwi nka ’scam’ bidindiza cyane iterambere ry’urubyiruko ndetse n’iry’abakuze babiyoberamo, ariko by’umwihariko bikadindiza ubukungu bw’igihugu.
Yasabye kandi Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi by’umwihariko, gutegura ibiganiro byafasha abantu kwirinda gukomeza kugwa mu mutego w’abashaka kubambura utwabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *