Inganda z’u Rwanda zikomeje gukura: Umusaruro wazo wazamutseho 10,3%
Yanditswe: Monday 05, Jan 2026
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko Urwego rw’Inganda mu gihugu rwazamutseho 10,3% mu Ugushyingo 2025 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka wari wabanje mu gihe igipimo rusange cy’uburyo rwagiye ruzamuka cyari kuri 6,3% ku mwaka.
Mu ngeri zazamutse cyane harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 4,1%, gutunganya ibintu mu nganda byazamutseho 4,9%, amashanyarazi azamukaho 14,1% my gihe ibijyanye n’amazi n’isukura byazamutseho 6,6%.
Ku bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda byazamutseho 4,9%, iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ryo gutunganya ibinyobwa hamwe n’itabi byazamutseho 1,8% mu gihe ibijyanye no gutunganya ibikoresho birimo ibya plastique byazamutse kuri 2,6%.
Ku rundi ruhande, gutunganya ibitambaro, impu n’ibindi byagabanutseho 7,5% mu gihe gutunganya imbaho n’impapuro hamwe n’ibijyanye n’icapiro byagabanyutseho 6,0%.
Urwego rw’Inganda ni rumwe mu byo u Rwanda rushyizemo ingufu nyinshi mu iterambere ry’ubukungu bwarwo. Leta ifite gahunda yo kwagura ibyanya byahariwe inganda biri hirya no hino mu gihugu ku buryo bitanga umusaruro ufatika, bikanahanga imirimo myinshi.
Nk’icyanya cy’inganda cya Rwaamagana biteganyijwe ko cyongerwaho hegitari 100 ku butaka bwari busanzwe. Ubusanzwe cyari kigizwe n’ubuso bungana na hegitari 80, gifite ubushobozi bwo kubakwamo inganda 51 n’izindi serivisi zunganira inganda zirimo nka sitasiyo ya Lisansi, amabanki, inzu zagenewe ububiko bw’ibintu n’ibindi bakenera bisaga 30.
Ubu kigomba kwagurwa kikagira hegitari 180.
Ni ho hagiye kubakwa uruganda rukora imyenda rwa UTEXRWA nyuma y’uko aho rwakoreraga mu Mujyi wa Kigali hasenywe kuko hari mu gishanga.
Mu Karere ka Musanze ho hubatswe uruganda ruzakora ibyuma n’iby’ibanze bikenerwa mu gukora ibyuma ruzajya rukora toni ibihumbi 300 ku mwaka, kandi rugafasha n’izindi nganda kubona ibikoresho by’ibanze zikeneye.
Hari gahunda yo gushyiraho ikigega kizashyirwamo miliyari 500 Frw azashyigikira abikorera hagamijwe guteza imbere ibikomoka mu nganda byoherezwa hanze ndetse no guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Leta ifite kandi intego yo gushyira ingufu mu guteza imbere inganda zitunganya imbaho nziza zishobora kugurishwa mu Rwanda no hanze y’igihugu, no gushyiraho icyanya gitunganya impu i Bugesera, kizafasha kongera umubare w’amafaranga igihugu cyinjiza, kuko kizajya cyinjiza miliyoni 430$ buri mwaka.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 mu Rwanda hashinzwe inganda 111 zirimo 84 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, 10 zikora ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi, ebyiri zitunganya umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro, na 15 zikora ibicuruzwa bihita bigera ku muguzi.
Urwego rw’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni rwo rubarizwamo inganda nyinshi, kuko harimo inganda nini 85 n’into 908, mu gihe inganda zikora ibikoresho bitandukanye nini ari 91, inganda nto zikaba 398, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nini ni 38, mu gihe into ari 82.
Urwego rw’Inganda rwazamutseho 10,3% mu Ugushyingo 2025 ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wari wabanje

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *