Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ry’Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 ugaragaza ko izaba ari miliyari 7.796,3 Frw, bingana n’izamuka rya 12% ugereranyije n’iy’umwaka uheruka yari 6.952,1 Frw mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Itangazo ryashyizwe ku mbuga z’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko Ingengo y’imari izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere inganda, kwihutisha ihangwa ry’imirimo no kubaka ubukungu butajegajega.
Muri iyi ngengo y’imari, 68% angana na miliyari 5.273,8 Frw azava imbere mu Gihugu, mu gihe impano z’amahanga zingana na 7%.
Riti “Ibi bigaragaza ko ubukungu bw’lgihugu bukomeje kwiyongera.”
Bisobanurwa ko iyi ngengo y’imari izibanda ku bikorwa bigamije gushimangira ubudahangarwa bw’ubukungu no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga na gahunda z’iterambere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *