Ingengo y’imari ya 2021/2022 iziyongeraho miliyari 342.2 Frw
Yanditswe: Wednesday 12, May 2021
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 azagera kuri Miliyari 3,807 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 342.2 Frw bingana na 9.8 % ugereranyije na Miliyari 3,464.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/21.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,ushinzwe Imari ya Leta Tusabe Richard,yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite na Sena, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021-2022 n’uwa 2023/24.
Tusabe yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’umutungo faranga w’imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,543.3 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 16% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84 ku ijana mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,872.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2 % by’ingengo y’imari yose.
Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1,934.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 50.8 % by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.
Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *