skol

Ingo zirenga 94% zo mu Rwanda ziracyatekesha amakara n’inkwi

Yanditswe: Thursday 17, Apr 2025

featured-image

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.

Abagitekesha inkwi mu mijyi babarirwa muri 34% mu gihe mu cyaro ari 93%. Amakara ni yo yiganje mu banyamujyi kuko akoreshwa n’ingo 51% ariko mu cyaro ni 6% gusa batekesha amakara.

Ingo ziri mu mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko mu 2021 muri Kigali hinjiraga imifuka y’amakara ibihumbi 61 buri cyumweru, bituma ingano nini y’amakara acanwa mu gihugu yiganza mu Murwa Mukuru.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko umubare w’abakoresha ingufu zitangiza ikirere ukiri hasi cyane, ariko hakenewe ishoramari rifatika ryatuma ibicanwa nka gaz bihenduka kurushaho.

Ati “Ni uburyo bwo guteka dukoresha ingufu zitangiza ibidukikije cyane cyane amashanyarazi na gazi, 5% ni hasi cyane ariko tuvuye kuri 1% na ho hari ibyagezweho ariko ntabwo bihagije. Ni ukuvuga ko tugomba gukomeza gushora imari muri ubu buryo kugira ngo gaz irusheho kuboneka, gaz cyane cyane iboneka mu mujyi ariko mu byaro gaz ntabwo ihari neza.”

Yongeyeho ko “no mu mijyi hari abavuga ko ihenze, ni ukuvuga ko kugira ngo ihenduke tugomba kuyishoramo kurushaho kugira ngo iboneke ari nyinshi kandi ku giciro abantu bose bakwibonamo.”

Imibare igaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo 89% batekesha inkwi ari naho hagaragara benshi bakoresha ubwo buryo, hagakurikiraho Amajyaruguru ari kuri 88%.

Mu 2021 MININFRA yagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyari 1,37$ kugira ngo mu 2030 igihugu kizabe kimaze kugabanya ikoreshwa ry’amakara, rigere kuri 42%.

Mu 2024, Ikigo gishinzwe Ingufu, REG, cyagaragaje ko ingo 361.850 zari zimaze kubona amashyiga agezweho zifashijwe na Nkunganire ya Leta binyuze mu mushinga wa ‘Tekera Heza’. Muri uwo mushinga leta yishyurira abaturage 70% by’igiciro cy’ishyiga, umuturage akiyishyurira 30%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa