skol
Kigali

Iruka rya Nyiragongo ryangije ibikorwa bitandukanye bifite agaciro ka miliyari 36 FRW

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021

Raporo yakozwe n’inzobere zitandukanye ku ngaruka zatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rubavu bibite agaciro k’arenga miliyari 36 FRW.

Iyo raporo yakozwe n’inzobere zitandukanye, igaragaza ko ibyangijwe ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu bifite agaciro ka 36.650.606.036 Frw. Ni mu gihe hakenewe 91.430.692.055 Frw ngo hubakwe cyangwa hasanwe ibyangijwe.

Mu bijyanye n’ubuzima, ibyangiritse byabariwe agaciro ka 45.696.072 Frw. Mu bikeneye gukorwa muri urwo rwego, harimo kwimura Ibitaro bya Gisenyi kuko aho biherereye hashobora kwibasirwa isaha n’isaha, kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Kibali n’ibindi.

Mu rwego rw’uburezi habazwe ibyangiritse bifite agaciro ka 39.830.682 Frw. Ibyo birimo amashuri atandatu yangiritse arimo ane yafunze imiryango n’ibindi.

Ku bijyanye n’ubucuruzi muri Rubavu, raporo igaragaza ko igihombo Nyiragongo yateje kingana na 477.606.000 Frw. Iki gihombo gituruka mu biribwa bibora byangiritse kandi byari bitegereje koherezwa mu mahanga, igihombo ku bacuruzi bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abacuruzi boherezaga ibicuruzwa byabo i Goma batishyuwe.

Hari kandi ibicuruzwa byangirikiye mu bubiko n’igihombo ku bacuruzi byabaye ngombwa ko bimura ibicuruzwa byabo bakajya kubibika ahandi, ibihombo ku masoko, amabagiro n’abandi bamaze igihe badakora, amahoteli n’amacumbi byafunze imiryango n’ibindi.

Uko imitingito yarushagaho gukomera, ni ko inzu zagwaga muri Rubavu n’ahandi hafi. Ababyibuka neza, uwararaga mu nzu cyangwa akayirirwamo yafatwaga nk’umwiyahuzi. Hagaragajwe ko agaciro k’izo nzu zangiritse ari 10.547.750.000 Frw.

Nko ku nzu zo guturamo, izangiritse zabariwe agaciro ka 5.702.850.000 Frw, amavuriro n’ibitaro byangiritse bifite agaciro ka 1.356.750.000 Frw, ibikorwaremezo by’amashuri bifite agaciro ka 1.998.150.000 Frw, inyubako za Leta zifite agaciro ka 266.250.000 Frw, inyubako z’ubucuruzi zangiritse zifite agaciro ka 1.220.000.000 Frw mu gihe insengero zifite agaciro ka 3.750.000 Frw.

Mu nama inzobere zakoze raporo zitanga harimo kubaka no gusana inzu zangiritse, kwimura abatuye mu duce twangijwe cyane n’imitingito bagatuzwa mu midugudu igezweho, kongera kubaka ibikorwaremezo by’inzego z’ubuzima n’uburezi byangiritse n’ibindi.

Ku bijyanye n’ibidukikije, iruka rya Nyiragongo ryangije ibifite agaciro ka 23.161.900.000 Frw. Harimo nka hegitari eshanu z’ubutaka buhingwa zangijwe n’amahindure, imyaka y’abahinzi yangiritse, hegitari 40 z’ubutaka bwiyashije kubera imitingito n’ibindi.

Mu nama zatanzwe muri urwo rwego harimo gutera ibiti hafi y’ahagiye hiyasa, kuvugurura igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rubavu n’ibindi.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu byangiritse harimo imihanda yasadutse kubera imitingito nko mu masangano y’imihanda ku Bitaro bya Gisenyi, umuhanda Musanze –Rubavu n’indi.

Muri rusange raporo ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kwimura gahoro gahoro abaturage bafite inzu zangiritse cyane cyane iziherereye ahantu hari ubutaka bwiyashije (bwasadutse), kwihutira gusana imiyoboro y’amazi yangiritse i Rubavu no mu nkengero zayo, gukora igenzura ku ndwara zaba ziterwa n’amazi yandujwe n’iruka rya Nyiragongo.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Ubufatanye bwacu na Arsenal bwatwinjirije amafaranga menshi aruta ayo...

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021, mu kiganiro cyakurikiye...
29 September 2021 0

Rwandair yatangiye ingendo zerekeza i Lubumbashi muri RDC

Ku nshuro ya mbere,RwandAir, iratangira ingendo zijya i Lubumbashi muri...
29 September 2021 0

Neymar Jr na Mbappe mu bakinnyi benshi bise abana b’ingagi amazina

Uyu munsi nibwo u Rwanda rwakoze umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 24...
25 September 2021 0

MINICOM yashyize hanze amabwiriza 12 agomba kugenda ifungurwa...

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu...
23 September 2021 0

Perezida Kagame yavuze uko yasohokaga mu modoka agakura mu muhanda imyanda...

Kuri uyu wa Mbere,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa...
20 September 2021 0

Ni gute ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 20% kandi ibiciro...

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u...
16 September 2021 0