Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rimaze gucururizwaho miliyari ibihumbi 28 Frw
Yanditswe: Friday 20, Feb 2026
Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko RSE inafatiye runini urwego rw’imari mu Rwanda kuko mu mpera za 2025 agaciro k’abashoramari bose bari kuri RSE kabarirwaga muri miliyari 2.000 Frw muri bo 24% bakaba ari amabanki.
Yagaragaje ko RSE yatanze umusanzu ufatika mu by’ishoramari aho abantu ku giti cyabo cyangwa inzego baretse gusa kubika muri banki ahubwo bakanashora amafaranga yabo mu buryo bwunguka.
Ati “Byafashije abantu benshi kugira umuco wo gushora imari bareka gusa kubitsa mu mabanki. Ibyo byabahaye amahitamo anyuranye y’uburyo bwo kongera amafaranga yabo kandi biradufasha mu rugendo rwo kongera ubumenyi mu micungire y’amafaranga twifuza ko urubyiruko n’abagore bo batasigara inyuma mu kuyashora.”
Guverineri Soraya kandi yasabye RSE ko mu myaka 15 iri imbere igomba kuba ari isoko ryagutse cyane kandi ari nka moteri y’Igihugu mu cyerekezo cyacyo cyo kuba kimwe mu bifite ubukungu buteye imbere.
Yongeyeho ariko ko bakwiye kwibanda mu gutuma ibigo bito n’ibiciriritse bibasha kwisanga kuri iryo soko kugira ngo byongere igushoro, guhanga ibishya kandi ntibibagirwe n’icyerekezo cya Leta cyo kubakaka ubukungu butangiza ibidukikije.
RSE yanatangije uburyo yise ‘NextGenQ’ bwo kwegera ibigo bito n’ibiciriritse badasanzwe bakorana bigasobanurirwa uburyo bwo kumurikira abashoramari bo ku isoko ry’imari n’imigabane ibyo bakora ku buryo batangira gukorana.
Batangije kandi n’ubundi buryo bwa kabiri bw’amahugurwa yo kwigisha abantu uburyo bw’ishoramari rya Kisilamu badakunze kugiraho amakuru kandi mu by’isoko ry’imari n’imigabane ari bumwe mu bukomeye ku rwego mpuzamahanga.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko RSE inafatiye runini urwego rw’imari mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Rwabukumba Pierre Célestin, yagaragaje umwihariko w’iryo soko mu bukungu bw’igihugu


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *