Itorero Bethesde rya Mwogo ryoroje abatishoboye ihene 25,ritanga na Mituweli 75
Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

Ababyeyi bafite abana bafashwa numushinga Rw 0912 w’Itorero Bethesda Mwogo uterwa inkunga na Compassion International boroje abatishoboye ihene 25 ndetse babaha na Mituelle zigera muri 75
Ababyeyi bafite abana bafashwa numushinga Rw 0912 w’Itorero Bethesda Mwogo uterwa inkunga na Compassion International boroje abatishoboye ihene 25 ndetse babaha na Mituelle zigera muri 75
Uyu mushinga uhuriza hamwe imiryango itishoboye yo mu murenge wa Mwogo ibarizwa mu kiciro cya1 n’icya2, bagafashwa muri gahunda y’iterambere ryuzuye ry’umwana binyuze mu ngingo 4, arizo:
ubukungu
ubuzima
imibanire n’abandi
n’ubugingo
Nyuma yo kubafasha kwiteza imbere no kwigishwa ,ubu noneho nabo boroje bagenzi babo bataba mu mushinga ihene 25, ndetse babagenera n’ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 75 mu gikorwa bise Blessed to bless others.
Ntungane Innocent ukuriye uyu mushinga yavuze ko bamaze gufasha imiryango myinshi, ubu nayo iri gusatira urwego rwo gufasha abandi.
Yongeyeho ko abana bakomoka muri iyo miryango bafite hagati y’imyaka 3-8 umushinga ubafasha mu buryo bwose bw’imibereho nko kwiga, kwambara, kwidagadura n’ubuvuzi bwose bushoboka.
Ntungane yagize ati: “Mu myaka 2 bamaze ubu batangiye kwikemurira tumwe mu tubazo dushingiye ku mibereho kugera n’ubwo batangiye gukora ibikorwa by’urukundo nk’icyo bakoze uyu munsi cyo koroza ihene bagenzi babo batishoboye baje nyuma umushinga waratangiye”
Abaturage bibumbiye mu mushinga wa Rw0912 bagabanijwe mu matsinda 9 Aho bakorera ibikorwa byabo nko korora no guhinga.
Usibye kubafasha kwiteza imbere, umushinga wabafashije guhindura imyumvire ku buryo imiryango igera kuri 50 yemeye gusezerana ngo babane mu buryo bwemewe n’amategeko.
“Kandi hari ikizere ko n’abandi bazabigeraho kuko bamaze gutera intambwe ishimishije mu kubana n’abobashakanye mu bwumvikane n’ubwuzuzanye”
Ku bufatanye na Compassion international, umushinga Rw0912 ufasha abana 254 bo mu murenge wa Mwogo ari n’aho ukorera.
Abo bana bigishwa iyobokama, kubakenura, kubigisha imibanire n’abandi no kubaha ubuvuzi.
Intumwa y’Umurenge akaba numushyitsi mukuru muri uyu muhango Social yashimye iki gikorwa cyateguwe aboneraho no gusaba abagiriwe umugisha wo korozwa ko bazazifata neza zikazabagirira umumaro asoza yizeza ubufatanye n’Itorero mu bikorwa rikorera abaturage by’iterambere
Rw0912 watangiye ibikorwa byawo muri Gashyantare 2020 ubu umushinga ukaba wishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, koroza abaturage no kubafasha kwiteze imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
Intuma ya Compassion PF Jacky yavuze ko hazakorwa ubuvugizi bishobotse ubufatanye bukaba bwagera no mu tundi tugari twa Mwogo kuko hakirimo abakene benshi
Uyu mushinga urihariye kuko nta mwana n’umwe uheza bishingiye ku myemerere y’aho avuka, cyane ko iyo umwana agejeje imyaka 22 y’amavuko arasezererwa agaha umwanya abanda bakeneye ubufasha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *