skol
fortebet

Izamuka rikabije ry’ibiciro bya Gaz rikomeje guhangayikisha Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage banyuranye batewe impungenge n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya gaz n’amakara.
RBA ivuga ko benshi bemeje ko kuri ubu ibilo 12 bya gaz bari basanzwe bagura ku mafaranga ibihumbi 15,200 kuri ubu biri kugura hagati y’amafaranga ibihumbi 19000 na 20,000 kandi na bwo ntiboneke.
Abaguraga gaz bavuga ko
Abacuruzi bato b’izi gaz na bo bavuga ko bari kuzirangura zibahenze aho ikilo bari kukirangura ku mafaranga 1500 ndetse na bo kuzibona bikaba ari amahirwe kuko abazibaranguza ngo bari (...)

Sponsored Ad

Abaturage banyuranye batewe impungenge n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya gaz n’amakara.

RBA ivuga ko benshi bemeje ko kuri ubu ibilo 12 bya gaz bari basanzwe bagura ku mafaranga ibihumbi 15,200 kuri ubu biri kugura hagati y’amafaranga ibihumbi 19000 na 20,000 kandi na bwo ntiboneke.

Abaguraga gaz bavuga ko

Abacuruzi bato b’izi gaz na bo bavuga ko bari kuzirangura zibahenze aho ikilo bari kukirangura ku mafaranga 1500 ndetse na bo kuzibona bikaba ari amahirwe kuko abazibaranguza ngo bari kuzimana.

Aha hiyongeraho no kuba n’amakara yarahenze aho umufuka w’amakara wari usanzwe ugura hagati y’ibihumbi 8 na 10 kuri ubu uri kugura hagati y’ibihumbi 13 na 15 bitewe n’ahari ho.

U Burusiya kiri mu bihugu bicuruza Gaz cyane ku isi kimaze iminsi mu ntambara na Ukraine byatumye uburyo cyacuruzagamo iyi gaz buba bubi.

Yaba Uburusiya na Ukraine bimaze igihe bifatwa nk’ikigega cy’isi mu biribwa n’ibijyanye n’ingufu zishingiye ku bikomoka kuri peteroli.

Raporo yasohotse ku wa 16 Werurwe yiswe "The Impact on trade and development of the war in Ukraine - UNCTAD rapid assessment", igaragaza ko u Burusiya na Ukraine byihariye 53 ku ijana by’ubucuruzi bw’isi yose mu mavuta y’ibihwagari n’imbuto zabyo, na 27 ku ijana by’ubucuruzi bw’ingano ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa