skol

#KwitaIzina: Amazina ibyamamare byise abana b’Ingagi 20 baheruka kuvuka [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Madamu Jeannette Kagame ,umugore wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda,Paul Kagame yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina2022 abana b’ingagi 20 wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Muri uyu muhango wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze,Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente uhagarariye Umukuru w’Igihugu yashimiye abitabiriye ibi birori baba Abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu mpande zose z’Isi.
Ati “By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda (…)

Madamu Jeannette Kagame ,umugore wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda,Paul Kagame yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina2022 abana b’ingagi 20 wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Muri uyu muhango wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze,Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente uhagarariye Umukuru w’Igihugu yashimiye abitabiriye ibi birori baba Abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu mpande zose z’Isi.

Ati “By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturiye pariki zacu kuko ari abafatanyabikorwa beza kandi b’ingenzi mu kubungabunga ibudukikije.”

Dr Ngirente yashimiye abitabiriye uyu muhango wo kwita izina bahaye amazina abana b’ingagi bavutse, ahamya ko ari inshuti z’u Rwanda.

Abana biswe amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa.

Abana b’ingagi biswe amazina n’ibyamaamare bitandukanye byaturutse hirya no hino ku isi byitabiriye uyu muhango barimo Igikomangoma Charles,Didier Drogba,Gilberto Silva n’abandi batandukanye.

Uyu muhango wongeye kuba imbonankubone, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize wakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya COVID-19. Abantu baherukaga muri aka gace mu 2019.

Ni umuhango wari ukumbuwe na benshi watangiye mu 2005, umaze gutuma Ingagi 354 zihabwa amazina.

Amazina yatanzwe:

Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’ ingagi yo mu muryango Muhoza

Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’ ingagi yo mu muryango Igisha

Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’ ingagi yo mu muryango Musilikali

Naomi Schiff yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango Kureba

Sir Ian Clark Wood yise ‘Ubusugire’ ingagi yo mu muryango Pablo

Itzhak Fisher yise ‘Intare’ ingagi yo mu muryango Hirwa

Dr Cindy Descalzi Pereira yise ‘Ubwitange’ ingagi yo mu muryango Ntambara

Thomas Milz yise ‘Ruragendwa’ ingagi yo mu muryango Noheri

Umuhanzi Youssou N’Dour yise ‘Ihuriro’ ingagi yo mu muryango Amahoro

Juan Pablo Sorin yise ‘Ikuzo’ ingagi yo mu muryango Noheri

Kaddu Kiwe Sebunya yise ‘Indatezuka’ ingagi yo mu muryango Mutobo

Mushikiwabo Louise yise ‘Turikumwe’ ingagi yo mu muryango Ntambara

Dr Evan Antin yise ‘Igicumbi’ ingagi yo mu muryango Susa

Neri Bukspan yise ‘Indangagaciro’ Ingagi yo mu muryango Musilikali

Laurene Powell Jobs yise ‘Muganga Mwiza’ ingagi yo mu muryango Susa

Dr Frank Ian Luntz yise ‘Baho’ ingagi yo mu muryango Susa

Didier Drogba yise "Ishami" Ingagi yo mu muryango wa Muhoza

Moses Turahirwa yise " Kwanda" Ingagi yo mu muryango wa Musilikali

Gilberto Silva yise "Impanda" Ingagi yo mu muryango wa Sabyinyo

Itsinda rya Sauti Sol ryise "Kwisanga" Ingagi yo mu muryango wa Kwisanga

Uzo Aduba yise ‘Imararungu’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa