skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yijeje gushakira igisubizo izamuka rihanitse ry’ibiciro

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverioma yiteguye gufata igamba zose zishoboka, kugira ngo ibiciro ku isoko bidakomeza kuzamuka mu buryo bibera umutwaro abanyarwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022, ubwo hatangizwaga icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu,Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu kwezi gushize kwa Mata ibiciro byakomeje kwiyongera, aho byageze ku gipimo cya 9.9% mu gihe muri Werurwe uyu mwaka igipimo cyari kuri 7.5% ariko Leta igiye gushaka (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverioma yiteguye gufata igamba zose zishoboka, kugira ngo ibiciro ku isoko bidakomeza kuzamuka mu buryo bibera umutwaro abanyarwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022, ubwo hatangizwaga icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu,Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu kwezi gushize kwa Mata ibiciro byakomeje kwiyongera, aho byageze ku gipimo cya 9.9% mu gihe muri Werurwe uyu mwaka igipimo cyari kuri 7.5% ariko Leta igiye gushaka igisubizo kirambye.

Yagize ati "Nubwo ibiciro by’ibicuruzwa byishi byazamutse ari ibitumizwa mu mahanga nk’isukari, umuceri, amavuta n’ibindi, usanga hari n’ibiboneka mu Rwanda byagiye bizamuka biturutse ahanini ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’uburyo abagurisha baba bagira ngo bashobore kubona ibiva mu mahanga.”

Yavuze ko mu gihugu hagaragaye abacuruzi bazamura ibiciro nta mpamvu zifatika bashingiyeho.

Yakomeje ati “Nubwo bigaragara ko ibiciro bikomeje kuzamuka ku masoko, guverinoma ikomeje gukurikirana no gufata ingamba zitandukaye kugira ngo Abanyarwanda badakomeza kumererwa nabi n’izamuka ry’ibiciro. Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma, ariko tugerageza kugabanya uwo muzigo ku bahahira mu masoko yacu.”

“Guverinoma y’u Rwanda kandi ikomeje no gushyiraho izindi ngamba zirimo nko gukora igenzura ku masoko hagamijwe kureba ko abacuruzi batazamura ibiciro uko bishakiye no kureba ko uburenganzira bw’umuguzi bwubahirizawa.”

Yavuze ko guverinoma ikomeje gutanga nkunganire ku bicuruzwa na serivisi by’ingenzi bishobora kugira ingaruka ku Banyarwanda benshi.

Ati “Ni muri urwo rwego guverinoma yashyize nkunganire ku giciro cy’ibikomoka kuri peteroli, aho ubu igiciro cya lisansi cyiyongereyeho amafaranga 113 Frw gusa mu gihe hari kwiyongeraho 218 Frw iyo hatabaho Nkunganire ya Guverinoma. Kuri mazutu naho igiciro cyiyongereyeho 167 Frw mu gihe hari kwiyongeraho 282 Frw iyo hatabaho nnone nkunganire ya Guverinoma.”

“Ibyo bivuga ko kuri lisansi na mazutu Guverinoma yigomwe amafaranga 115Frw kuri litiro, kugira ngo yorohereze abakora ingendo cyane cyane yirinda ko hari amafaranga yiyongera ku mafaranga y’urugendo.”

Ibyo ngo byatumye igiciro cy’ibicuruzwa kidahungabana cyane, bituma ibiciro abagenzi bishyura mu modoka bitazamuka, kimwe n’ibiciro by’ubwikorezi bitazamutse cyane.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko leta ifite ikibazo cy’ibigega bya gaz, ku buryo n’ubwo harangurwa nyinshi, ntaho yabikwa. Ububiko buhari, bufite ubushobozi bwo kubika gaz yamara nibura iminsi itanu. Nihaboneka ububiko, byitezwe ko hazashyirwaho umurongo w’uburyo gaz icuruzwa.

Leta yerekeje amaso muri Brazil na Australia kugira ngo ijye ikurayo ingano. Ni nyuma y’uko zibuze kubera ibibazo byatewe n’intambara yo muri Ukraine aho zaturukaga cyane ko inyinshi rwazikuraga mu Burusiya.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko imbogamizi ihari ari iy’uko ziri kuva kure bigatuma igiciro cyiyongera, naho izari zikenewe zo zarabonetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa