Guverinoma yahishuye ibintu bihambaye byagezweho mu myaka irindwi ishize
Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2024

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 ingengo y’imari y’Igihugu yikubye inshuro eshatu, aho yavuye kuri miliyari 1,900 ubu ikaba igeze kuri miliyari zisaga ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.
Ibi hamwe n’ibindi bikubiye mu byo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku bagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 5 Kamena 2024.
Imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yari afite ishema ubwo yagaragazaga ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma 2017-2024, gahunda yiswe iyo guhindura imibereho y’abaturage.
Nko mu miturire ngo hubatswe imidugudu y‘icyitegererezo 87 yatujwemo abagera ku 17,000 naho ingo zisaga miliyoni ebyiri zibona amashanyarazi zivuye ku ngo ibihumbi bisaga 900 zari ziyafite muri 2017.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko umukamo w’inka wavuye kuri miliyoni 776 mu 2017, ukaba ugeze kuri litiro zirenga miliyari imwe mu mwaka.
Ati “Umubare w’amakusanyirizo y’amata na wo wariyongereye. Twari dufite 56, ubu tugeze ku makusanyirizo arenga 130. Imbaraga zo kuyakoresha neza turacyazisaba twese.’’
Mu gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi, hagiye hubakwa ubuhunikiro n’ubwanikiro bw’imyaka ndetse ubwari buhari bwikubye inshuro eshatu.
Kugeza ubu, Leta itanga 40% mu bwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa mu gushyigikira abahinzi n’aborozi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko hamaze kwishingirwa ubuso bw’ibihingwa bitandukanye bugera kuri hegitari ibihumbi 119 n’inka ibihumbi 144 mu zirenga miliyoni ziri mu Rwanda.
Mu bikorwaremezo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko intego yari ukugira imiturire myiza, kugeza amazi ku Banyarwanda, kugeza amashanyarazi ku ngo zose ziri mu Rwanda, kunoza imikorere y’urwego rw’ubwikorezi no gutunganya imihanda hagamijwe ubworoherane.
Mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’amazi, hubatswe inganda nini zirindwi, bituma ingano y’amazi atunganywa ku munsi ava kuri metero kibe 182,120 agera ku bihumbi 329.
Mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, ingo zagejejweho amashanyarazi zavuye ku bihumbi 930 [34%] mu 2017, ubu zigeze kuri miliyoni 2,6 [76%].
Mu myaka irindwi ishize kandi hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza uturere, ireshya n’ibilometero 1700 ndetse hanubatswe imihanda mishya ireshya n’ibilometero 237 mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi.
Leta y’u Rwanda yanubatse imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 4.137 mu koroshya ubuhahirane n’uturere.
Mu bwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yongerewe ubushobozi ndetse kuri ubu igana mu byerekezo 24 ndetse inafite indege itwara imizigo.
Mu myaka irindwi ishize, hubatswe inganda eshatu zikora ibijyanye n’imiti, izikora ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa, ifumbire, inzitiramibu n’izindi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko intego yari igamijwe yagezweho ndetse umusaruro mbumbe wazo uzamuka ku kigero cya 10% buri mwaka kuva mu 2017.
Umusaruro w’amabuye y’agaciro na wo wariyongereye uva kuri miliyoni 374$ mu 2017, ugera kuri miliyari 1.1$ mu 2024.
Mu bigendanye n’imirimo mishya, hahanzwe 1.334.000 mu gihe intego yari uguhanga imirimo nibura 1.500.000.
Amafaranga yinjizwa n’Igihugu binyuze mu bukerarugendo yavuye kuri miliyoni 370$ mu 2017, agera kuri miliyoni 620$ ku mwaka mu 2023. Arimo miliyoni 95$ yavuye mu bukerarugendo bwo kwakira inama n’ibindi.
U Rwanda kandi rukomeje gutera intambwe ifatika mu gukoresha ikoranabuhanga. Nibura internet igera kuri 97% mu gihugu hose mu gihe abayikoresha ari 68,9%. Abayikoresha bari hagati y’imyaka 15-30 bagera kuri 85%.
Umubare wa serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe internet wavuye ku 155, ugera kuri 684.
Ahagomba kongerwa imbaraga ngo ni mu bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa mu kurushaho guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Mu rwego rw’uburezi hubatswe inyumba by’amashuri bisaga 27,00 naho umubare w’abarimu uva ku bihumbi bisaga 71 ugera ku bihumbi bisaga 110.
Mu rwego rw’ubuzima hubatswe ibitaro bishya 7,byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe.
Hubatswe ibigo nderabuzima bishya 12, bisanga 495 byari bisanzweho mu gihe ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze byavuye kuri 473, bigera ku 1.252.
Abitabira gufata mituweli bavuye kuri 83% mu 2017, bagera ku 90,6% mu 2024. naho umubare w’abaturage batanga imisanzu ya mituweli bava kuri 83% bagera kuri 90%.
Imibereho myiza yarazamuwe aho icyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda cyavuye ku myaka 66,6 mu 2017 kigera ku myaka 69,6.
Kuri iyi ngingo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko hari no gutekerezwa uburyo serivisi zishyurwa n’ubu bwisungane mu kwivuza zakwagurwa, ibyo avuga ko byanarushaho gufasha abakoresha ubu bwisungane mu kwivuza.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 7% mu myaka irindwi, uva kuri miliyari 7,694 Frw, ugera kuri miliyari 16,355 Frw.
Ibyoherejwe mu mahanga byavuye kuri miliyoni 1,040$ mu 2017, ugera kuri miliyoni 2,466$ mu 2023.
Ingengo y’imari y’u Rwanda yo yikubye gatatu mu myaka irindwi, iva kuri miliyari 1,954 Frw, igera kuri miliyari 5,116 Frw.
Ukwigira ku ngengo y’imari kunajyana no kuzamuka kw’imisoro aho iyo rwinjiza yavuye kuri miliyari 1,104 Frw mu 2017, ugera kuri miliyari 2,616 Frw.
Ibi ahanini ngo bishingiye ku kuba umusaruro w’imisoro y’abaturage waravuye kuri Miliyari 1004 ukikuba 2 aho wageze kuri Miliyari zisaga ibihumbi bibiri na 600.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu rugendo rwo kwigira mu ngengo y’imari, u Rwanda rugeze ku kigero cya 86,5%.
RBA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *