skol
fortebet

Meteo Rwanda yateguje imvura nke mu bice byinshi by’Igihugu mu mezi 2 ari mbere

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Rwanda Meteorological Agency) cyatangaje guhera mu kwezi gutaha kwa Nzeri kugera mu Kuboza uyu mwaka wa 2022, hari ibimenyetso bigaragaza ko imvura izagabanuka cyane ugereranije n’iyaguye mu myaka yashize

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Rwanda Meteorological Agency) cyatangaje guhera mu kwezi gutaha kwa Nzeri kugera mu Kuboza uyu mwaka wa 2022, hari ibimenyetso bigaragaza ko imvura izagabanuka cyane ugereranije n’iyaguye mu myaka yashize

Ukwezi kwa 9,10,11 kugera mu kwa 12 amenyerewe nk’igihe cy’ihinga kigira imvura ihagije mu Rwanda. Kuri ubu bizatandukana cyane kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko igihembwe cy’ihinga cyo kuva muri nzeri kugera mu ukuboza 2022 imvura izaba nke mu bice byinshi by’igihugu.

Meteo yavuze ko ibice byinshi bishobora kuzahura n’izuba nyamara ari mugihe cy’imvura. Bivuze ko abahinzi bagomba kwitegura hakiri kare.

Nubwo bimeze bityo ariko, ngo hari ibice bimwe bizagira ibyago by’imyuzure, imiyaga ikabije n’ibindi byago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu.
Meteo Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI), ku mikoranire na RAB, MINEMA n’abandi bafatanyabikorwa biteguye gutabara ibikorwa by’ubuhinzi bishobora kwibasirwa no gufasha mu gukumira Ibiza bitaraba.

Ikizatera kubura kwimvura mu mezi 3 ari imbere Meteo yavuze ko ari ubukonje butandukanye n’ubusanzwe ku buso bw’inyanja ya Pasifike n’iyabahinde bushobora kumara igihembwe cyose cy’ihinga.

Uku bimeze bizatuma imvura igabanuka cyane mu karere ka afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda ruherereyemo .

Ibipimo bigaragaza ko hazagwa imvura ibarirwa hagati ya mirimetero 200-300 mu ntara y’uburasirazuba, mu bice by’amayaga nka Gisagara no no mubice byegereye uburasirazuba nka Nyanza, Kicukiro, Gasabo na Gicumbi mu gice cyegereye uburasirazuba.

Naho imvura iri hagati ya mirimetero 300-400 iteganijwe mu majyaruguru y’igihugu nka Musanze, Burera na Kiagali, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngororero na Nyabihu.

Imvura izatangira kugwa kuitariki 30 Kanama kugera kuya 9 nzeri, cyane muri Musanze, Burera, Gakenke na Muhanga , Rusizi ,Karongi ,Nyamasheke, na Ngororero.

Biteganijwe ko igihe cy’imvura kizasoza hagati ya 15 na 25 ukuboza 2022 mu gihugu hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa