MIFOTRA yiyemeje gukemura ikibazo cy’ibizamini by’akazi bikorerwa ahanyuranye n’aho kazakorerwa
Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025
Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Amb. Christine Nkulikiyinka, yagaragaje ko bari gukurikirana ikibazo kirebana n’ibizamini by’akazi bikorerwa ahanyuranye n’aho akazi kazakorerwa bigafatwa nko kunaniza abagashaka.
Mu 2024/25, abantu 1.111.040 basabye akazi mu nzego zinyuranye za Leta. Abatoranyijwe bujuje ibisabwa ku myanya yapiganirwaga bari 673.416, mu gihe abatujuje ibisabwa batemerewe guhatanira akazi ari 437.624.
Nubwo abashaka akazi ari benshi, abitabira gukora ibizamini by’akazi ni 106.360. Bihumira ku mirari iyo bigeze ku batsinze baba 8.783, bivuze ko batageze kuri 1% na ho abashyizwe mu myanya bagera kuri 3134.
Bisobanuye ko abantu 5.223 bashyizwe ku rutonde rw’abategereje kuzahabwa imyanya igihe yaba ibonetse mbere y’amezi atandatu. Abatsinze ntibemere akazi ni 257, mu gihe abangiwe gushyirwa mu kazi ari 130.
Bamwe mu bakora ibizamini by’akazi baganiriye na RBA, bagaragaje ko hari imbogamizi zishingiye ku kujyana kure aho ibizamini bizakorerwa, bigakoma mu nkokora abasabye akazi.
Twagirayezu Gaspard wo mu Karere ka Gisagara yagize ati “Hari igihe nigeze gusaba akazi ahantu, nza kubona baravuze ngo ikizamini kizabera i Musanze. Mu by’ukuri nari mfite 1000 Frw cyonyine, narebye rero kuba navuga ngo ndajya i Musanze mfite 1000 Frw nsanga ntibyashoboka. Urumva ko byambereye imbogamizi yo kutakora icyo kizamini kandi hari igihe nari kubonamo amahirwe.”
Akingeneye Grace wo mu Karere ka Ruhango, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gufasha abaturage bakajya bakorera ibizamini kuri site ziri hafi y’aho akazi kazakorerwa.
Ati “Hari ubwo usanga akazi kari hano mu Ruhango, ugasanga bibaye ngombwa ko ajya gukorera ikizamini i Kigali, ugasanga harimo gukoresha amafaranga menshi, kubona amatike bikamugora. Ikintu njyewe numva nasaba ni uko bazajya batanga ibizamini kuri site y’aho umuntu yasabye.”
Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Amb. Christine Nkulikiyinka, yerekanye ko icyo kibazo kizwi kandi kiri kuvugutirwa umuti ku buryo burambye.
Ati “Iki kibazo turakizi, turi kureba uburyo cyane cyane twifashishije ikoranabuhanga, bitajya bisaba umuntu ko akora urugendo rurerure kugira ngo ajye gukora ibizamini. Turakorana n’inzego z’ibanze aho ziri kugira ngo turebe aho ibizamini byajya bikorerwa, byegereye abantu.”
Ibizamini byanditse bikorerwa kuri mudasobwa binyuze ku ikoranabuhanga. Bivuze ko hagomba kuba hari ahantu hari mudasobwa nyinshi zo gukoreraho ibizamini.
Ibizamini byinshi bikorerwa mu byumba bya Kaminuza y’u Rwanda cyangwa Rwanda Polytechnic, cyangwa ku bigo by’amashuri n’ahandi.
Abakora akazi bagaragaje ko kujyana gukorera ikizamini cy’akazi kure y’aho kazakorerwa bibabera imbogamizi
Ishusho y’umurimo mu Rwanda mu 2024/2025
Abitabira ibizamini bakomeje kuba bake ugereranyije n’ababa basabye



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *