MINECOFIN yakebuye abacyumva ko impamba itazabageza i Kigali bayirira ku Ruyenzi
Yanditswe: Friday 07, Nov 2025
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko Abanyarwanda bagera kuri 3% batari bamenya gukoresha serivisi z’imari, ikebura abagifite imyumvire y’uko kuzigama bisaba amafaranga menshi.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, ubwo mu Karere ka Ngoma hasorezwaga icyumweru cyo kwizigamira cyari cyatangijwe tariki ya 31 Ukwakira 2025.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yavuye mu bushakashatsi buheruka gukorwa mu 2024, igaragaza ko Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari ari 96% barimo abagana banki, Imirenge Sacco n’ibindi.
Abagera ku bigo by’imari byanditse ni 92%, mu gihe 4% bakoresha ibigo by’imari bitanditse birimo ibimina n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibigo by’imari muri MINECOFIN, Hategekimana Cyrille, yagaragaje ko kwizigamira bifite akamaro cyane mu iterambere ry’umuntu ku giti cye kuko ubwizigame bwe bumufasha kugera ku ntego yihaye, bikanamufasha kuba umuntu uhamye ubasha kwigira.
Ati: “Imbogamizi zigihari urebye hari izigendera ku muco cyangwa se ku myumvire aho abantu bagira imigani imwe ivuga ngo ‘impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi’, cyangwa abantu bakumva ko hari amafaranga aya n’aya uba ugomba kuzigama. Icyo dukangurira abantu ni uko ayo ariyo yose winjije nta mubare ntarengwa wo kuzigama, yose wayazigama icya ngombwa ni uko uzigama.’’
Hategekimana yavuze ko Abanyarwanda barenga gato 3% batari bamenya gukoresha serivisi z’ibigo by’imari, avuga ko bagiye kongera inyigisho ku buryo abantu bamenya gukora, ibyo bakuyemo bakabizigama bikabafasha gutera imbere.
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bavuze ko bimwe mu bituma batagana serivisi z’imari 100% ari uko akenshi usanga banki nyinshi zikorera kure yabo, abandi bagacibwa intege no kujya kuzigama amafaranga make.
Ndagijimana Fabien utuye mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Sakara, yavuze ko aho batuye nta banki n’imwe ibegereye ibituma bajya kwizigamira mu Umurenge Sacco uherereye mu Murenge wa Rukira.
Ati: “Ibi bituma haboneka bamwe mu baturage bakibika amafaranga ku musego, ubundi iyo banki ikuri hafi ushobora no kugurisha inka ugahita uyajyanayo, ariko ubu rwose urayigurisha ugasanga bya bihumbi 500 Frw ubibitse ku mufuka, umuturanyi yaba abizi akaba yanakugirira nabi ngo ayatware, turasaba ko mu Kagari kacu bahatwubakira ikigo cy’imari.’’
Maniraho Eric usanzwe ari umumotari mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko kwizigamira babikora ariko ko usanga hari abaturage benshi bumva ko kujyana amafaranga make kuri banki ari bibi bigatuma batabikora.
Ati: “Nko mu kazi kacu k’ikimotari usanga wenda wungutse 3000 Frw ku munsi, ayo mafaranga rero kujya kuyabitsa uba ubona ari make bigatuma bamwe bahitamo kuyabika mu rugo bake bakayabika kuri telefone.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bagerageza kugira banki nyinshi zirimo imirenge Sacco 14 ku buryo bifasha abaturage mu kubegereza serivisi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko kuri ubu ubwizigame bw’Abanyarwanda bugeze kuri 14,4% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, ni mu gihe muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) u Rwanda rwihaye intego yo kuzamura ubwizigame bukagera kuri 25,9%.
Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN, Hategekimana Cyrille, yibukije abibwira ko kuzigama bisaba kubika amafaranga menshi atari byo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *