skol
fortebet

MINECOFIN yasubije abumva ko umusaruro uzagabanuka kubera leta yagabanyije amasaha y’akazi

Yanditswe: Saturday 12, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Dr.Uzziel Ndagijimana yavuze ko kuba abakozi bazajya batangira akazi saa tatu za mu gitondo, bizatanga umusaruro aho kuwugabanya nkuko bamwe babitekereza.
Mu kiganiro na RBA,Minisitiri Ndagijimana,yavuze ko igituma umuntu abona umusaruro atari amasaha yakoze ahubwo ari ubumenyi n’amahugurwa afite mu kintu
Ati "Gutangira saa tatu biraha imiryango umwanya wo kwita ku bana,kubagenera ibihagije no kubageza ku ishuri.Birajyanye rero.Niba amashuri atangiye 8:30 (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Dr.Uzziel Ndagijimana yavuze ko kuba abakozi bazajya batangira akazi saa tatu za mu gitondo, bizatanga umusaruro aho kuwugabanya nkuko bamwe babitekereza.

Mu kiganiro na RBA,Minisitiri Ndagijimana,yavuze ko igituma umuntu abona umusaruro atari amasaha yakoze ahubwo ari ubumenyi n’amahugurwa afite mu kintu

Ati "Gutangira saa tatu biraha imiryango umwanya wo kwita ku bana,kubagenera ibihagije no kubageza ku ishuri.Birajyanye rero.Niba amashuri atangiye 8:30 birafasha cyane abana,binagire ingaruka nziza ku myigire yabo.

Umubyizi wa kare,saa tatu ntabwo ari kure cyane.Icyangombwa ntabwo ari igihe umuntu atangirira ahubwo n’umusaruro uvamo.Utangiye saa tatu ukageza saa kumi n’imwe nkuko byagenwe n’ubundi abakozi bazatanga umusaruro kubera ubwitange,ubumenyi n’uburyo akazi kateguwe,uburyo bakurikiranwa n’amahugurwa bagenda bahabwa kugira ngo bazamure umusaruro.

Amasaha yagenwe ushobora kuyabyaza umusaruro mwinshi cyangwa muke kubera imiterere y’akazi,ubumenyi n’ibindi.Umusaruro wo uzavamo n’ubwo batatangira saa moya."

Guverinoma y’u Rwanda yaraye ihinduye amasaha akazi katangiriragaho n’igihe kasorezwaga, aho abakozi bazajya batangira akazi 9h00 bageze 17h00, habariwemo isaha 1 y’ikiruhuko.

Kuva muri Mutarama 2023 amasaha y’akazi ni ukuva 9h (saa tatu z’igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n’imwe z’umugoroba),mu gihe gutangira ishuri ku banyeshuri ari 8h30 (saa mbili n’igice z’igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n’imwe z’umugoroba).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa