skol
fortebet

MINICOM yahagaritse by’agateganyo ibiryabarezi bishyirwamo ibiceri

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM] yahagaritse impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri [slot machine] benshi bazi nk’ibiryabarezi.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane,MINICOM yagize iti "Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iramenyesha abantu bose ko impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri, zihagaritswe by’agateganyo kugeza (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM] yahagaritse impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri [slot machine] benshi bazi nk’ibiryabarezi.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane,MINICOM yagize iti "Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iramenyesha abantu bose ko impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri, zihagaritswe by’agateganyo kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya."

Iki cyemezo cyamenyeshejwe abakoreshaga izi mashini n’abantu bose ko Ibiryabarezi bishyirwamo ibiceri bitemewe.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho MINICOM yazengurutse hirya no hino ifata izi mashini harebwe ba nyirazo badafite ibyangombwa bibemerera kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangiye hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2022 ku ikubitiro imashini zigera ku 170 basanga zikora nta byangombwa ndetse zitanujuje ubuziranenge.

MINICOM yavumbuye hamwe mu hantu izi mashini zateranyirizwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki gikorwa cyo gufata izi mashini cyakozwe n’abakozi ba MINICOM ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi bafatanyije muri iki gikorwa cyo gushakisha ahari izi mashini z’imikino y’amahirwe zimenyerewe nk’ibiryabarezi, no kumenya abakora badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.

Tariki 11 Ukwakira nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Muzadufashe hageho amabwiriza mashya akurizwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa