skol
fortebet

Minicom yashyizeho igiciro gishya cy’amata

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro.

N’ikemezo cyafashwe nyuma y’uko abaorozi bagaragaje impungenge z’ikiguzi bari gutakaza kubyo inka zabo zigomba kurya, ahanini cyazamuwe n’uko izuba ryacanye maze kubona ubwatsi byoroshye biba ingorabahizi.

Ibi kandi ngo byiyongeraho kuba kubona amazi yo guha amatungo nabyo byarabaye umuzigo ukomeye cyane kubera izuba ryacanye rigakamya ibidendezi mu byanya bimwe nabimwe, hakiyongeraho no kuma kw’ibyatsi muri ibyo byanya.

Icyemezo nk’iki kije nyuma y’amajwi atandukanye yumvikanye avuga ko batishinmiye igiciro cy’amata cyamaze kwikuba 2, bamwe bagakeka ko biterwa na barusahurira munduru bitwikira umutaka w’izamuka ry’ibiciro bagahanika n’ibyimbere mu gihugu tubasha kwigezaho.

Kuri ubu agakarito k’amata y’inyange kari gasanzwe kagura amafaranga 500, hirya no hino biravugwa ko gasigaye kagura 1000frw. igiciro kidapfa kwigonderwa n’ubonetse wese.

Uku bimeze, byatumye Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, babwira RBA ko bashimishijwe n’igiciro gishya cy’amata cyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, aho cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 228 umworozi yahabwaga kuri litiro imwe kikagera ku mafaranga 300

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa