skol
fortebet

Minisitiri Dr.Mark Cyubahiro yavuze icyo azakorera Umucere waheze ku mbuga bigateza igihombo

Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yijeje kuzakemura ikibazo cy’umusaruro ubura isoko undi ukangirika nyamara haba habayeho gukangurira abaturage kongera umusaruro.

Sponsored Ad

Yabikomojeho ubwo yaramaze gutangiza igikorwa cyo gutera ibiti 5 by’imbuto ziribwa muri buri muryango, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu banyarwanda ,cyatangirijwe mu karere Ka Rubavu kuri uyu wa 24ukwakira 2024.

Abajijwe icyo azakorera umuceri waheze ku mbuga n’undi musaruro ukunze kubura isoko mu gihe wabonetse, Minisitiri Dr.Mark Cyubahiro yavuze ko habayeho kudahana hana amakuru nk’inzego bireba no kudakorera hamwe mu gushaka umuti w’ikibazo ku gihe.

Ati”Ndatekereza ko inzego zishobora kuba zitarakoranye mu buryo bwiza.ubusanzwe ka Ministeri tuba tugomba gukorana mu buryo bwiza. Birasaba ko tuzajya tunoza guhanahana amakuru no kutumva ko akazi ka Minagri karangirira mu kubona umusaruro. Ntangiye izi nshingano nshya mvuye muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, na Minister wa Minaroc n’uko ntekereza ko bizatworohera gukorana kuko twari dusanzwe tunakorana.”

Minister Dr.Mark Cyubahiro yongeyeho ko yiteguye gukorana byahafi n’itangazamakuru kugirango ibibazo bijye bikemuka ku gihe no kurebera hamwe icyaba umuti wihuse mu kuzamura abaturage kandi nta rwego rusigaye inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa