skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe yijeje igisubizo cya vuba ku izamuka rikomeye ry’ibiciro bya Gaz

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatanze icyizere ko mu minsi 10 uhereye kuri uyu wa 3 Ukuboza, ibisubizo ku izamuka ry’ibiciro bya gaz yo guteka bizaba byabonetse.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya guverinoma bijyanye na gahunda yo gukingira abaturage COVID-19 n’izahuka ry’ubukungu.

Minisitiri Ngirente yagarutse ku ngingo zitandukanye ariko yagarutse cyane kuri gahunda yo gukingira abanyarwanda Covid-19 ndetse n’ibindi bibazo byugarije abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe yatanze icyizere ko iki kibazo leta ikizi kandi yatangiye kugikurikirana ndetse ko ibisubizo byacyo bizaboneka mu minsi itarenze 10.

Ati “Twabanje kwiga neza uko uruhererekane rwa gaz itekeshwa ruteye kuva aho tuyikura kugeza mu Rwanda; uburyo igomba gushyirwamo umurongo tukamenya buri nyungu buri wese uri muri icyo gikorwa agomba kubona ntabone iy’umurengera ngo binanize umuguzi.”

Turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n’umurongo watanzwe bitarenze iminsi 10. Iminsi 10 ni yo myinshi uhereye uyu munsi.”

Abakoresha Gaze mu Rwanda bahangayikishijwe n’izamuka rikomeye ry’ibiciro byayo, kuko birimo kubagiraho ingaruka zatumye hari abasubiye gukoresha amakara.

Mu kwezi kwa Cumi, ibiciro bya gaz byazamutse biva ku 1100 ku kilo bigera hagati ya 1250 na 1275 ariko mu kwezi gushize byarazamutse kurushaho ariyo mpamvu Minisitiri w’Intebe yijeje ko hagiye kurebwa icyakorwa.

Mu kwezi gushize,umuyobozi Mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana, yabwiye NewTimes ko leta iri gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo iki kibazo gikemurwe imbere mu gihugu.

Ati “Ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga ariko ubu turi gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’abandi harebwa icyo dushobora gukora kugira ngo duhangane n’ibiciro byitezwe ko bizakomeza kwiyongera kugeza mu mwaka utaha.

Yari yasezeranyije ko mu byumweru bitatu RURA izasohora ibiciro ngenderwaho ariko ntabwo byakozwe

Yakomeje avuga ati “Mu Rwanda dufite ubushobozi buke bwo kubika gaz byatumye abazinjiza mu gihugu bayitumiza buri minsi ine bituma ibiciro bikomeza guhindagurika natwe bikatugora kubishyira ku murongo.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje ko u Rwanda ruzaba rwageze ku ntego yo gukingira 60% by’abaturage barwo mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira, ni mu gihe kugeza ubu abamaze guhabwa dose ya kabiri ari 40% naho abahawe dose ya mbere ni 60%.

Mu gihe intego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ari uko buri gihugu gikingira nibura 10% by’abagomba guhabwa urukingo, imibare igaragaza ko mu Rwanda abasaga miliyoni 6 bangana na 60% bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa covid 19, mu gihe miliyoni 3 n’ibihumbi 625 bangana na 40% bahawe doze ya 2 y’urukingo.

r Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko gahunda yo gukingira abana bafite guhera ku myaka 12 biri mu byazamuye imibare y’abafata urukingo, u Rwanda rukaba rufite icyizere cyiri ku rwego rwo hejuru ko umwaka utaha uzasiga 60% by’abagomba guhabwa urukingo baruhawe.

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’intumwa za rubanda byagarutse ahanini ku mpamvu yo gutanga urukingo rushimangira izamaze guhabwa abaturage, ndetse n’aho gahunda yo kwihutisha ikorwa ry’inkingo igeze, no kwibaza niba harakozwe ubushakashatsi.

Abantu bagera ku bihumbi 5 bari hejuru y’imyaka 50 kimwe n’abari hagati ya 30 na 49 bari mu nzego z’ubuzima n’abafite indwara zidakira, nibo bamaze guhabwa uru rukingo guhera tariki 30 z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Danniel Ngamije yashimangiye ko guhabwa urukingo rushimangira bizatanga ubudahangarwa bwisumbuyeho, cyane ko icyorezo cya Covid19 kigenda kihinduranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa