skol
fortebet

Muhanga: Ikiraro kimaze iminsi 7 yonyine gitashywe cyaraye gisenyutse

Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022 ,yasenye ikiraro gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke cyari giherutse gutahwa ku mugaragaro.

Sponsored Ad

Icyo kiraro cyari gifite metero 60 z’uburebure cy’abanyamaguru cyahuzaga umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n’uwa Ruli muri Gakenke.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko cyasenyutse bitewe n’imvura yabaye nyinshi cyane.

Ati “Ikiraro cyacitse mu masaha ya nijoro, abatekinisiye batubwira ko byatewe n’imvura yabaye nyinshi cyane ikuzuza umugezi wa Nyabarongo. Ikiraro rero cyacitse cyegamye ku ruhande rwa Muhanga mu Murenge wa Rongi.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zahageze gufasha abaturage kwambuka hakoreshejwe ubwato kugira ngo ubuhahirane hagati y’uturere twombi budahagarara burundu.

Ikindi ngo ni uko itsinda ry’abatekinisiye ndetse na Engineering Brigade yari yacyubatse hamwe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi no kwita ku mihanda, RTDA, bahageze kugira ngo bafatanye gushaka igisubizo ku kibazo cyabayeho.

Kucyubaka byatwaye amafaranga asaga miliyoni 185Frw. Uturere twa Muhanga na Gakenke twatangaga amavuta ya moteri kugira ngo abaturage bambukire ubuntu mu bwato.

Gusa ntabwo bagendaga bisanzuye kuko hambutswaga bake bake bitewe n’ubushobozi bw’ubwato.

Kuba cyabaye nyabagendwa byasubukuye ubuhahirane bwari bwaradindiye hagati y’uturere twombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa