skol
fortebet

Muri iri joro Umujyi wa Kigali watangiye gusenya inyubako Hotel Top Tower yakoreragamo

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuva mu masaha akuzeho y’umugoroba wo kuri uyu wa kabili inyubako ya Hotel Top Tower iherereye ku Kimihurura iri gusenywa, amakuru Umuryango wamenye ni uko iri gusenywa n’Umujyi wa Kigali ku mpamvu z’uko ngo itubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali bityo aho yubatse hakaba hakenewe ikibanza cyo kubakwamo inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.
Ubwo umunyamakuru w’Umuryango yageraga aho iyi nyubako iherereye saa yine z’ijoro ku isaha ya Kigali yasanze hari iyi nyubako (...)

Sponsored Ad

Kuva mu masaha akuzeho y’umugoroba wo kuri uyu wa kabili inyubako ya Hotel Top Tower iherereye ku Kimihurura iri gusenywa, amakuru Umuryango wamenye ni uko iri gusenywa n’Umujyi wa Kigali ku mpamvu z’uko ngo itubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali bityo aho yubatse hakaba hakenewe ikibanza cyo kubakwamo inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Ubwo umunyamakuru w’Umuryango yageraga aho iyi nyubako iherereye saa yine z’ijoro ku isaha ya Kigali yasanze hari iyi nyubako izitijwe amabati atuma utarebamo imbere, hari urumuri imbere ku gice cyimwe cy’iyi nyubako ariko rugereranyije , mu muhanda w’imbere yayo imodoka zitambuka nk’ibisanzwe ariko mu imbere mu nyubako ibintu bimborekana cyane nk’aho hari ikintu kiri gusenywa.

Mu ma sayine z’ijoro abasenyaga Top Tower Hotel bendaga kurangiza kumena ibirahure byose n’inzugi

Wgwreye inyubako, mo imbere harimo abantu bafite ibibando, ibitiyo ndetse n’amapiki bamenaga ibirahure ndeste n’imiryango banasenya n’ibindi byose biri mu bushobozi bwabo. Umunyamakuru w’Umuryango yabonyemo umuntu wavanagamo amatara ngo nayo abafundi batayamena.

Hotel Top Tower yafunzwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali taliki 22/6/2016 uvuga ko ukemanga gukomera kwayo n’ubwo nta mpanuka yari yahabaye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo iyi hotel yari imaze amezi atandatu ifunze, icyo gihe Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Mugisha Fred yatangarije IGIHE ko abona hageze ko iyi nyubako yafungura igatangirea gukora cyangwa se hakagira ikindi cyemezo gifatwa.

Icyo gihe yavuze ko sosiyete ‘St Joseph Engineering Company’ bashinze kugenzura ubukomere bwa Hotel Top Tower ubwo yafungwagwa by’agateganyo yabikoze ndetse igatanga raporo ikaganirwaho n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse na nyiri hotel.

Iki gihe iyi sosoyete yavugaga ko nta kibazo inyubako ifite ariko Umujyi wa Kigali wo uza kugira ibindi usaba ba nyiri nyubako ari nako kudahita ifungurwa.

Mugisha Fred yavugaga ko n’ubwo Sosiyete yagenzuye imikorere ya Hotel Top Tower yasanze nta kibazo iteye ku mutekano w’abayigana ngo n’ubundi hari ikibazo cy’uko idahuye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

N’ubwo hari aya makuru ko iyi nyubako yashyirwa hasi muri iyi minsi kuri iyi Hotel hagaragaraga nk’ahari gukorerwa imirimo yo kuyubaka.

Mu gucunga umutekano w’abategetsi bari muri Convention Center (nayo yari yuzuye vuba icyo gihe) ubwo Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’Afurika Yunze Ubumwe yahaberaga, inyubako ya Top Tower Hotel yari mu gace k’umutekano karinzwe cyane katemerewe kugeramo uwari we wese. Iki gihe yo yari imaze iminsi mike ifungiwe imiryango by’agateganyo.

Muri iyi minsi kuri iyi hotel, hagaragaraga nk’ahari gusanwa. Umujyi wa Kigali wafunze iyi Hotel uvuga ko idakomeye ishoborakuzashyira mu kaga ubuzima bw’abayigana.
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ku cyaba cyatumye nyuma yo gufungwa by’agateganyo noneho inyubako ya Hotel Top Tower igiye gusenywa ntiyafata telefoni ye igendanwa.

Ntabwo ba nyiri iyi hotel bigeze bagira icyo bavuga kuri iki kibazo kuva cyatangira. Turaza gukomeza kugerageza kuvugana nabo.

Ibitekerezo

  • Arikose ndibaza inzu nkiyi ijya kubakwa ubuyobozi butabizi? Gusenya biroroha cyane, ariko kubaka biravuna

    Aha!! Ubwo C Nayo Yari Mu Ma Negeka Cg? Ubundi C Ijya Kubakwa Ntabyangombwa Yarifite? Kuki C Batamubujije Kubaka Iyo Babonako Itajyanye N’igishushanyo Mbonera Aha!!! Harim’akarengane 2!! Niba C Aba Engeniers Bashyizweho Bizewe Barasanze Ikomeye Babaciy’amazi. Sha Ubwo Ntakundi Nyine Nyirayo Niyihangane Gusa Umucamanza Mukuru Ni YEHOVA

    nyamara mwibesyako abanyarwanda ari impumyi ariko sibyo

    Ariko iyi leta itekerereza umuturage icyo akeneye! Hari ibintu bitumvikana na rimwe. Iya Rwigara yasenywe bavuga ko yubatse nabi none iyi ngo ni ukuvugurura? Ese muzi impamvu Greece (Ubugereki) na Egypt aribyo bihugu bya mbere bifite ubukerarugendo kwisi? Nuko bitajya bisenya monuments za kera tukaziga muri history(amateka) bityo bikadutera amatsiko yo kujyayo. Imigi yose yo ku isi igira amateka. Niyo mpamvu muri europe tujya kurema amateka yasizwe n abami ba kera. Ibi bituma yibaza ibibazo bimwe:
    (1) Ese abasenyerwa barishyurwa?
    (2) Ese iyi nzu iragayitse?
    (3) Ese bayubaka hari ubwo bayubatse badasabye uburenganzira umugi?
    Hari ibisubizo byakagombye kuba bishoboka bitabangamiye undi muntu nkibi:

    (1) Nimba Kigali irimo akavuyo kamazu atubatse neza, hakubatswe Kigali nshyashya bityo umugi ukagurwa.
    (2) Leta ni ibike amateka y imyubakire ya kera. None se ninde uzongera kujya gupfa gushora amafaranga ye ejo bizasenywa ngo ntibijyanye ni igihe. Ese ntiharimo munyangire?

    Ntimunyonge comment yanjye!

    Turayishimye tuyihaye inyenyeri final turanayirimbuye oh my God!

    iyi nzu yari mu mazu meza i kigali.kuki bayisenya ninjoro se bayisenye ku manywa bose babireba niba bafite raison.baringa ya Rnc irarikora.ngo nyirayo bamubonye mu bukwe bwu mwana wumwe mu ba rnc none bari kumuhana.Imana ihora ihoze bino bintu biri kuba ntituzabikira.iya rujugiro bakubye igiciro 4 baragira ngo abantu bayivemo isigarire aho nayo bayisenye bagurishe ikibanza .erega turareba tuxi ubwenge.Ubu gutekinika abanyarwanda biraturambiye.bye bye nyakatsi

    Bazajya birirwa basenyera abakoze ibikorwa byobo ku frw angana kuriya abantu barashonje buriya koko sugutesha agaciro ibikorwa byabantu

    Abanyarwanda barajijutse.
    icyagize itangiriro kigira n’iherezo

    mbega none se yubatswe nta ruhushya yahawe nyamara umujyi ubaye utishyuye nyirayo byaba arikibazo gikomeye ndumva byabari akarengane.

    Nishyize mumwanya wa Nyirayo numva agahinda kenshi!Gusa niba anyumva indi azayubake ahandi out of country.kuko nindi yakubakwa yazasenywa one day! Ukubise imbwa......

    BiraKaze

    Genda Rwanda urakataje muri byose kokooooo!!! Ese harya tuzasenya byose aho ntituzashiduka natwe twisenye..Mwahereye kuri Rwigara none Top Tower, ejo UTC !!! Mureke kujijisha icyo mubahora kirazwi inzu nkiyi na New York ntiyasenywa nkanstwe Kigali yanyu!!

    Ariko Kagame agira abamugira Inama cg ni groupe yabacinyankoro gusa idashobora kumuvugurza!!!!

    ikiharagara cyo nuko iriya nzu idafite ikibazo. cyane cyane ko ubona ari inzu nziza kubayizi. ikindi kandi nimba harashyizweho abayohenzura bagasanga yujuje ubuziranenge kandi aricyo umujyi wa kigali wendaga kuyisenyera ariko bakanga bagafata umwanzurro wo kuyisenya, icyo kigaragaza ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma.

    kuba muri kigali bisaba kwihangana.
    Mana tabara ubwoko bwawe

    ariko se ibi bintu nta gihombo igihugu kibibonamo gusenya inzu rimwe narimwe ziba zikiri no muri credit hakenewe ubushishozi nta munyangire kuko ingaruka zituzaho twese

    Muraho bkunzi BafFacebook ubwose yarishaje aha NIbyoroshyE kubaka mumugi wakgri

    ntago byoroshye gutwika amafaranga angana kuriya pe ukayahingisha ibitiyo nkaho ari itaka gusa ndumva agahinda buri wese yagira bamusenyeye

    Ese ubundi nyirayo ninde?

    abayobozi bumujyi wa kugali niberebe tour de france barabona amazu yakera kd niyo abanu benshi bagiyeyo barigusura kurusha amasya bareke kuvanga poltike nimitungo yabanu

    Gusigasira ibyagezweho byakabaye bihera no kubikorwa remezo byubatswe. Inyubako bakeneye zizakorerwamo ibyinjiriza igihugu. Keretse niba igishushanyo mbonera arinyubako za Convention center gusa . arko hatabayeho gutekerez hafi mujye mufata imyanzuro yunganira iterambere ryabanyarwanda instead yo gufata umwanzuro kubera ububasha mufite. gusenya iriya Hotel
    uretse no kuba igihombo kuri generation ya nyirayo , ninigihombo Ku rwanda.

    ibi byose nta kindi uretse kwiyongerera abanzi impande zose ntiwabwira ko nyirinzu azongera kuvuga rumwe na leta imusubije kwisuka
    Hari uburyo bwinshi ibibazo byakemurwamo atari ugusenya ibyubatswe none se byaba bitaniyehe na 1994???
    Iyi munyangire ntacyo izabagezaho kandi ntagahora gahanze amateka azabibabaza tu

    Hhhhmm birakomeye arko ntakundi

    Hhhhmm birakomeye arko ntakundi

    urabza ngo niyande?niya General Rutatina wibuka ko afitanye amasano na Nyamwasa.

    mubigarara iyi nzu ni imwe muzizize inda nini ndetse nubugome byaba bagabo ngo ni za mayobozi gusa ubwenge bwari bwiza iyo butaza kumenywa na bose nuku niya Rwigara bayigenje gusa ntakitagira iherezo nyirayo yihangane naho ubundi iyi ni politiki yuburofa pe.

    Nyirayo ni uwitwa NDAMAGE

    jye ndabona ahubwo nyirayo niba afitanye ikibazo Na leta Bari kuyifatira kuko ndakeka ko nuriya wayishenye ntabushoboz yabona bwo kubaka niriya amafaranga nkariya uyakorera mumyaka nkicumi urumucuruzi ukomeye mbwira rero kuyahomba umunsi umwe reka dutekereze kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa