skol
fortebet

N’iki Abanyarwanda bazungukira ku isoko rusange ry’Afurika Minicom yatangiye kubakangurira?

Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatangije ubukangurambaga bugamije guhamagarira Abanyarwanda kumenya no kubyaza amahirwe Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area]

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatangije ubukangurambaga bugamije guhamagarira Abanyarwanda kumenya no kubyaza amahirwe Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area]

Ni ubukangurambaga buje nyuma y’Amezi 2 gusa iri soko ritangiye gukora ku mugaragaro, Amasezerano yo kuri shyiraho yategetse ko muri Nyakanga 2022, aribwo ibihugu bya Afurika bitangira gukora ubucuruzi n’ubuhahirane hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yabwiye itangazamakuru ko Urwanda rwifuza ko Abikorera bamenya amahirwe iri soko rihatse maze bagatangira kuribyaza umusaruro, dore ko Leta yatangiye gukora ibyo isabwa n’amategeko arigenga.

Yavuze ko kugeza ubu ubwikorezi bworohejwe, aho Rwandair yashyizeho ibiciro byihariye kubashaka kohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda, kandi ko inzego zose zishishikarizwa gutangira gutekereza uburyo bakwagura isoko no mu bindi bihugu ngo babone inyungu.

Kurundi ruhande ariko, MINICOM ntisobanura neza uburyo Isoko Rusange rya Afurika rizoroshya ibiciro bihanitse ku isoko imbere mu gihugu byatuma Abanyarwanda barishishikarire.

Asubiza kuri iki, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean-Chrysostome yavuze ko ibiciro bihanitse ku isoko bitaturutse ku mubano w’ibihugu bituranyi utifashe neza gusa, ahubwo ngo icyorezo cya Covid n’intambara Uburusiya bwateje kuri Ukraine.

Yongeyeho ko kuba ibicuruzwa byarakomorewe kwinjira mu Rwanda bivuye Uganda bitavuze ko ibiciro byagabanuka, kuko ngo ibibazo byatumye bizamuka impande zombizi zirabihuje.

Gusa ngo umuti wo kubikemura ntawundi uretse kongera ibihingwa imbere mu gihugu no kugerageza kwihaza mu biribwa bivuye mu gufatanya mu buhinzi no guteza imbere ubuhinzi muri rusange.

Ubusanzwe tariki 1 Mutarama 2021, nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area], yatangiye kubahirizwa. Ni ukuvuga ko kuva icyo gihe imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n’ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege byagakwiye kuba byarakuweho.

Icyorezo cya Covid-19 n’izindi mbogamizi zatumye bitagenda bityo kuko kugeza ubu iri soko bimeze nk’aho ritaratangira ariko hari icyizere cy’uko mu kwezi gutanga inzozi abakurambere ba Afurika barose zizaba impamo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rumaze igihe rutegura gahunda ihamye igaragaza umurongo ngenderwaho w’uko ruzaba ruhagaze kuri iri soko. Ni gahunda igaragaza inyungu u Rwanda ruzaba rufite kuri iri soko, ibyo ruzarijyanaho, ibizava mu bindi bihugu biza imbere mu gihugu n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa