skol
Kigali

NISR yagaragaje ukuntu ibiciro byatumbagiye cyane mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi Gicurasi uyu mwaka, muri rusange ibiciro byakomeje kuzamuka muri uko kwezi kuko byiyongereyeho 14,8% ugereranyije n’ibiciro byo mu byo mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gicurasi 2022 nk’uko bitangazwa n’iki kigo, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa.

Ugereranyije ibiciro byo Mu mijyi no mu byaro, mu kwezi gushize kwa Gatanu mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 12,6%, mu cyaro byiyongeraho 16,4% ugereranyije n’ibyo mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize.

Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ari ryo rituma ibiciro bikomeje kuzamuka mu Rwanda.

RBA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jeannette Rugero umunyarwandakazi watsinze ubushomeri binyuze mu...

Ubukerarugendo ni amahirwe y’umurimo ari gutera imbere, nibwo rwego rwinjiza...
1 July 2022 0

Rwanda FDA yafunze amashami 5 y’inganda zikora amazi yo kunywa

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje...
27 June 2022 0

Hamenyekanye akayabo kagiye gukoreshwa mu kubaka inyubako ndende kurusha...

Perezida Paul Kagame yatangije iyubakwa ry’inyubako y’ubucuruzi igezweho ya...
21 June 2022 0

Kicukiro: Ya mihanda inyuranamo ifite n’unyura mu kirere iri kuzura...

Imihanda yo muri Kicukiro Centre irimo inyuranamo n’unyura mu kirere...
21 June 2022 0

NISR yagaragaje ukuntu ibiciro byatumbagiye cyane mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje igipimo cy’ihindagurika...
11 June 2022 0

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye cyane

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ernest...
9 June 2022 0