skol
fortebet

Nkusi Godfrey ntavuga rumwe na RRA ku misoro yari agiye guhombya Leta

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Umucuruzi Nkusi Godfrey
Ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro RRA cyatangaje ko cyafashe ibicuruzwa umucuruzi wo Kigali Nkusi Godfrey yinjije mu Rwanda bidasoreye. RRA ivuga ko ibyo bicuruzwa byafashwe umusoro wabyo uhagaze agaciro ka milioni 70 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Uwo mucuruzi akavuga ko uwo musoro utarenze miliyoni 3 n’ igice.
Amakuru atangwa na RRA avuga ko Nkusi Godfrey yarangu yehanze amakarito 1200 y’ inzoga zirimo imivinyo na liqueur , agasorera kimwe cya kabiri cy’ ayo (...)

Sponsored Ad

Umucuruzi Nkusi Godfrey

Ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro RRA cyatangaje ko cyafashe ibicuruzwa umucuruzi wo Kigali Nkusi Godfrey yinjije mu Rwanda bidasoreye. RRA ivuga ko ibyo bicuruzwa byafashwe umusoro wabyo uhagaze agaciro ka milioni 70 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Uwo mucuruzi akavuga ko uwo musoro utarenze miliyoni 3 n’ igice.

Amakuru atangwa na RRA avuga ko Nkusi Godfrey yarangu yehanze amakarito 1200 y’ inzoga zirimo imivinyo na liqueur , agasorera kimwe cya kabiri cy’ ayo makarito andi akayihorera.

RRA ivuga ko amakarito atarasorewe arenga 600 mugihe uwo mucuruzo we avuga ko amakarito atasoreye ari amakarito 90 gusa.

Nkusi aganira n’ Umuseke yavuze ko ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro cyakabije

Ati “Bakabije, amafaranga bavuze ntabwo ari yo nari maze kuvugana na bo, kandi biri muri Douane, iyo biri muri MAGERWA bakabaye babisoresha.”
Uyu mushoramari uvuga ko nta kibazo gikomeye cyabaye avuga ko bamaze kuvugana na RRA ariko ko ntacyo barasubizwa.

Uwo mushoramari uvuga ko nta kibazo gikomeye cyabaye avuga ko bamaze kuvugana na RRA ariko ko ntacyo barasubizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa