"Ntabwo Afurika ikwiriye kubura ibyokurya..."-Perezida Kagame
Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022
Perezida Kagame avuga ko Umugabane w’Afurika udakwiriye kubura ibyokurya kubera ko ifite ubutaka n’amazi meza ndetse ko habaye ubufatanye iki kibazo cyaranduka burundu.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama yahuje Abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abahoze babiyobora bateraniye i Kigali biga ku iterambere ry’ubuhinzi,#AGRF2022.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ko umugabane wa Afurika ibiciro by’ibiribwa byiyongera kubera intambara yo muri Ukraine.
Aha yagarutse ku kuntu igiciro (…)

Aha yagarutse ku kuntu igiciro cy’ifarini kizamuka muri Afurika kubera iriya ntambara kandi Afurika ifite ubutaka bwera, amazi ahagije n’abahanga mu by’ubuhinzi.
Ati"Ntibyumvikana ukuntu ibibazo bibera muri Ukraine bigira ingaruka ku ifarini Afurika icyenera kandi ifite ubutaka bwera, amazi ahagije n’abahanga mu by’ubuhinzi."
Perezida Kagame akomoza ku gisubizo cy’ibibazo bibangamira ubuhinzi n’ibura ry’ibiribwa,yagize ati "Afurika ntikwiriye guhangana n’ibura ry’ibiribwa bitewe n’impano karemano ifite. Dushobora kwigaburira, ndetse tukagaburira abandi. Aya n’amahirwe yo gukorana,buri wese akigisha undi kandi tukishakamo ibisubizo..
Icyorezo cya COVID-19,amakimbirane akomeje n’uburyo bwo gucuruza ku isi hamwe n’ikibazo cy’ingufu byose bibangamiye uburyo bwacu bwo kubona ibiribwa.Amasomo make aragaragara tugendeye ku hahise twaciyemo,"Twakomera dufatanyije."
Perezida wa Zimbabwe,Emmerson Mnangagwa nawe yunze mu rya Perezida Kagame ati " "Afurika ifite uburyo bwse bwo kwihaza no kwiteza imbere, guteza imbere inganda no gukoresha imashini mu bihugu byacu. Igikenewe ni ubufatanye,guhahirana, kwishyira hamwe no gusangira ubunararibonye n’umutungo."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *