Nyamasheke: Ndayisabye ufite ubumuga bw’ingingo yiteje imbere anatanga akazi
Yanditswe: Friday 19, Jul 2024

Ndayisabye Fidèle wavukanye ubumuga bw’ingingo, agakurira mu buzima bugoye, avuga ko yabashije kubwikuramo, ubu akaba akoresha abakozi 2 ahemba ku kwezi amafaranga y’u Rwanda 70 000.
Uwo musore w’imyaka 27, yavukiye mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, atuye mu Kagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, akora inkweto akanazicururiza kuri santere y’ubucuruzi ya Ntendezi.
Asobanura ko kubera ko yavukanye ubumuga yatereranywe n’umuryango, gusa nyuma aza kugira amahirwe ku myaka 7 yagize amahirwe ahura n’umukecuru Mukandariyo Therese witeguraga gushinga ikigo cyita ku bana bafite ubumuga i Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke cyitwa ‘Ngwino nawe’ aramutwara, mu 2003 amushakira igare agendamo, amushyira mu ishuri yumva ubuzima butangiye kugaruka.
Nyuma ubuzima yaje kubukomereza mu Muryango witwa Rwanda Action wahashinze ikigo cyitwa Alvéra center yitabwaho n’uwakiyoboraga, amushakira ishuri mu Karere ka Huye aho yize gukora inkweto mu mpu.
Ati: “Mbirangije, nagarutse muri 2021, bampa ibikoresho, ntangira kwihangira umurimo. Ubu nkora inkweto nkazicuruza. Inzu nkoreramo nyishyura 30 000 ku kwezi, iyo mbamo nkayishyura 25 000 kuko numvise ntakomeza gukora mba mu kigo kandi ntangiye kubona ubuzima.
Nkoresha abakozi 2 mpemba 70 000 ku kwezi bombi, ngasagura nibura amafaranga 100 000 antunga nkanizigamira.’’
Ndayisabye akomeza avuga ko yahembwe muri ‘Youth Connect Award’ kubera ubuhanga yagaragaje mu byo akora, bimufasha kwagura ibikorwa bye.
Ati: “Mu minsi ishize habayeho amarushanwa yiswe’ Youth connect Award’ ayajyamo, yerekana ubuhanga bwe, aratsinda ahembwa 1 000 000 y’amafaranga yamwaguriye imikorere.”
Yongeyeho kandi ko hari ibyo akesha uwo mwuga ndetse ko ateganya kubaka.
Ati: “Mu myaka 3 gusa maze nkora, niguriye ikibanza cy’arenga 1 000 000 hafi y’umujyi wa Rusizi. Mfite inka ndanywa amata, nkagira ingurube 2 n’inkoko 3, nkanitegura kuzarushinga maze kubaka.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *