skol

PAC yasohoye umukozi wa RHA mu biganiro kubera igisubizo gitangaje yayihaye

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Umujyanama mu by’amategeko w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA yasohowe mu biganiro bigaruka kuri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.
Uyu mukozi yasohowe nyuma yo kubwira Komisiyo ya PAC ko atigeze asoma iyi raporo ngo amenye ikigo akoramo amakosa gishinjwa.
Nkuko amashusho dukesha IGIHE abigaragaza,uyu mukozi wa RHA yasohowe nyuma yo kugaragaza ko atigeze yitegura ibi biganiro biri gukorwa hagamije kureba uko umutungo wa Leta ukoreshwa.
Muri iyi (…)

Muri iyi Raporo,hagarukwaga ku bwiyongere bw’amafaranga Rwanda Housing itanga ku bukode bw’inzego za leta.

By’umwihariko PAC igeze ku kibazo cy’amasezerano y’ubukode Intara y’Amajyepfo yagiranye na RSSB ajyanye no kongera ubuso bukodeshwa, yabajije umunyamategeko wa RHA niba ibyo bintu abizi, arabihakana.

Yabajijwe niba yarasomye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ivuga ku makosa iki kigo cyakoze, avuga ko atayasomye.

Abajijwe icyo yaje gukora muri PAC mu gihe ibijyanye n’ayo masezerano avuga ko atasomye bihuye n’inshingano ze, yavuze ko asabye imbabazi.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasabye RHA ko uwo mukozi yakwisohokera kuko bigaragara ko atari mu mwanya ukwiye wo kuguma muri PAC.

Ubusanzwe ubu bugenzuzi bukorwa bwateguwe ndetse n’ikigo kiratumirwa ariko uyu munyamategeko we yavuze ko atigeze asoma raporo yakorewe ikigo cye.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye iki gisubizo cy’uyu mukozi aho bibaza ukuntu umukozi yajya mu biganiro nk’ibi atasomye raporo yakozwe ku kigo cye.

Ibitekerezo

  • Nyamara abandi bakozi ba leta barahagaritswe ngo bashaka abana bato abafite uburambe babasuka hanze ku bw’amarangamutima ngo bakeneye ba kadogo n’ibindi twirengagije kuvuga bagendeyeho. nyuma imyanya yabo igashyirwa ku isoko hagamijwe guhangira bamwe mu babo utuzi. Nta mvura idahita tuuu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa