skol
fortebet

Perezida Kagame yatangije umushinga wo kubaka inzu zo guturamo ziri ku giciro kiringaniye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye itangizwa ry’umushinga w’amacumbi agezweho witwa ’Bwiza Riverside Homes’ azubakwa i Karama mu karere ka Nyarugenge.
Uyu mushinga w’inzu zihendutse, wagizwemo uruhare ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete ADHI aho hazubakwa amazu asaga 2200.
Perezida Kagame yashimiye ADHI yemeye gufatanya na Leta y’u Rwanda kubaka aya mazu meza azafasha Abanyarwanda n’abandi bose gutura heza.
Ati "Ndashimira ubufatanye bwabayeho hagati ya ADHI na (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye itangizwa ry’umushinga w’amacumbi agezweho witwa ’Bwiza Riverside Homes’ azubakwa i Karama mu karere ka Nyarugenge.

Uyu mushinga w’inzu zihendutse, wagizwemo uruhare ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete ADHI aho hazubakwa amazu asaga 2200.

Perezida Kagame yashimiye ADHI yemeye gufatanya na Leta y’u Rwanda kubaka aya mazu meza azafasha Abanyarwanda n’abandi bose gutura heza.

Ati "Ndashimira ubufatanye bwabayeho hagati ya ADHI na Guverinoma y’u Rwanda mu kubaka izi nzu zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ibidukikije. Ibi byerekana ibishobora kugerwaho."

Yavuze ko hari byinshi byo gukora kuri uyu mushinga nko gutoza abanyarwanda ubu bwubatsi,kubona ibikoresho bihagije n’ibindi bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko Leta izakora ibishoboka byose uyu mushinga ukuzura abaturage bakabona "amazu meza yo kubamo."

Ati "Iri ni itangiriro, haracyari akazi kenshi ko gukora. Uyu munsi twabonye ko uyu mushinga ushoboka, ku ruhande rwacu nka Guverinoma turakora ibishoboka byose kugira ngo tuwihutishe."

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukora cyane kugira ngo uyu mushinga wihute ndetse avuga ko ikibazo cyavuka bazi uko bamugeraho ngo abafashe.

Ati "Uyu mushinga ni mwiza,n’ahacu kugira ngo dutume ugerwaho vuba."

Ahazubakwa aya mazu,hamaze kubakwa amazu 6 y’icyitegererezo mu rwego rwo kuyereka abashyitsi mu kumurika umushinga.Aya mazu afite umwihariko w’uko azaba arengera ibidukikije.

Injeniyeri Aime Habimana wo muri Engineering Consultancy & Construction (ECCON) akaba ari Subconstructor uyobora imirimo ya gisivili yavuze ko abakozi bagera kuri 200 bamaze guhabwa akazi muri iyi mirimo.

Umushoramari yatangiye kubaka inzu 254 mu gice cya mbere kibanza kandi biteganyijwe ko izarangira mu mpera za 2022.

Mu byiciro bitanu biteganyijwe kurangira, umushinga uzaba ufite amazu 2,240 ahendutse yo guturamo.

Habimana yavuze ko igiciro ku nzu imwe kiri hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 35 FRW bitewe n’ubunini bwayo n’ibirimo.

Aya mazu azaba ari mu byiciro bitatu; ibyiciro bibiri bigizwe n’amazu y’impanga - imwe ifite ibyumba bibiri indi ifite ibyumba bitatu - icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu y’ibyumba bitatu iri yonyine hamwe na parikingi y’imodoka.

Buri nzu ifite kandi ifite icyumba cy’uruganiriro.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa