skol

Perezida Kagame yaganiriye n’abo muri Dialog Group ku iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026

featured-image

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi 25 bakomeye mu Isi, baturutse muri Dialog Group, bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kuganira ku bijyanye no guteza imbere ubuyobozi n’iterambere.

Perezida Kagame yabakiriye kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.

Abayobozi Perezida Kagame yakiriye bayobowe na Bobby Pittman uri mu bashinze ikigo cya Kupanda Capital, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), barimo kandi Nick Allardice uyobora umuryango GiveDirectly na Jocelyn Wyatt uyobora ikigo cya Alight.

Ibiganiro byabo byagarutse ku buryo u Rwanda rwateye imbere bifatika mu myaka 32 ishize, harimo ibijyanye n’uko rwateye imbere mu ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza ndetse no kwimakaza ubuyobozi bushingira ku guhanga ibishya.

Mu itangazo Ibiro by’Umukyuru w’Igihugu byakomeje biti “Banaganiriye kandi ku mahirwe y’imikoranire yo guteza imbere icyiciro gikurikiyeho cy’iterambere, binyuze mu nzego z’ingenzi.”

Bobby Pittman ni umugabo ufite ubunararibonye mu bijyanye n’ishoramari ndetse n’iterambere, by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Kupanda Capital ari mu bashinze ni ikigo cyigenga gikora ishoramari, kikanatanga ubujyanama ku bijyanye n’uburyo bwo kubaka ndetse no kwagura ibigo by’ubucuruzi muri Afurika.

Kinagira kandi uruhare mu gushinga ibigo bishya by’ubucuruzi, hibanzwe cyane ku bigo bihanga udushya ndetse bikaba biri mu nzego zitanga umusaruro mwinshi.

Kinakora ishoramari mu bindi bigo by’ubucuruzi bifite amahirwe yo kwaguka ndetse no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyafurika.

Ni mu gihe GiveDirectly ari umuryango udaharanira inyungu, ugeza inkunga z’amafaranga ku ngo zikennye cyane mu mpande zitandukanye z’isi cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kuva mu mwaka wa 2016, GiveDirectly yakomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu rugamba rwo kurandura ubukene, itanga inkunga z’amafaranga ku ngo zikennye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

GiveDirectly yemeza ko ubukene atari karande kandi ko umuntu ufashwa akwiye amahirwe yo kwihitiramo icyamuteza imbere ngo abashe kwigobotora ingoyi y’ubukene, bityo ikaba isanga nta kindi cyatanga ayo mahirwe asesuye, keretse inkunga z’amafaranga.

Ni mu gihe Alight ari umuryango udaharanira inyungu wita ku bababaye cyane cyane utera inkunga impunzi n’abakuwe mu byabo n’abantu bagizweho ingaruka n’intambara. Uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Leta ya Minnesota muri Amerika, ukorera mu bihugu birenga 20.

Nubwo u Rwanda rwanyuze mu bikomeye, rwateye imbere mu buryo bufatika aho nk’imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, igaragaza ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyageze ku kigero cya 95,3% mu 2025.

Mu bukungu na bwo byagenze uko, kuko Jenoside ikimara guhagarikwa mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwaraguye cyane, umuturage abarirwa ko yinjiza 111$ ku mwaka, ariko ubu ageze ku 1040$ ku mwaka.

Nko mu 2010/2011, ingengo y’imari u Rwanda rwakoresheje yari miliyari 984 Frw. Yarazamutse cyane kuko nk’iya 2025/2026 yageze kuri miliyari 6.952,1 Frw.

Mu 1994 icyizere cyo kubaho cyari hafi ya ku myaka 41, uyu munsi kikaba cyararenze imyaka 69 ndetse hari icyizere ko kizakomeza gutumbagira.

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi 25 baturutse muri Dialog Group

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi 25 baturutse muri Dialog Group baganiriye ku iterambere ry’u Rwanda

Perezida Paul Kagame n’abayobozi 25 bo mu itsinda rya Dialog Group

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abo muri Dialog Group baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi ku mishinga y’ingenzi u Rwanda rushyize imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa