Perezida Kagame yahishuye ikintu Afurika ikwiriye kwihutira nyuma ya Covid-19
Yanditswe: Monday 12, Sep 2022
Perezida Kagame aravuga ko gufungura ikirere mu bihugu bya Afurika byatuma ubuhahirane n’ubucuruzi kuri uyu mugabane birushaho kwihuta ndetse bikazamura n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2022,Perezida Paul Kagame yafunguye inama ya 6 yiga ku ngendo zo mu kirere muri Afurika iri kubera I Kigali.
Ni inama yitabiriwe n’ibigo bikomeye mu bijyanye n’indege, birimo no kumurika ibikorwa bitandukanye bifite muri uru rwego.
Perezida Kagame yavuze ko (…)

Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe kuba ingendo zarongeye gufungurwa ariko nanone ngo ibihugu bigize Umugabane wa Afurika bikwiye kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda y’uyu mugabane urebana no gufunguranira ikirere izwi nka single African Air transport.
Iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa byazamura ingano y’imirimo ihangwa ndetse n’ubuhahirane bukarushaho kuzamuka.
Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko sosiyete Rwandair ikomeje gutera intambwe ikomeye mu kwiyubaka no gutanga serivisi zinyuranye hirya no hino ku isi.
Yashimye kandi imikoranire myiza hagati y’’u Rwanda na Qatar mu kwagura imikorere ya Rwandair no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, aho yizera ko ibi bikorwa bizarushaho kuzamura urwego rw’itwara ry’abantu n’ibintu mu kirere.
Perezida Kagame kandi yasobanuye ko gutanga ubumenyi bukenewe mu rubyiruko ari kimwe mu bizarufasha gutanga umusanzu warwo mu iterambere ryifashisha ikoranabuhanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *